Mary Okoth umukobwa w’uburanga budasanzwe yihaye impano ku munsi w’abakundana nyamara asanzwe afite umugabo.Mary Okoth ni umugore w’umunyarwenya witwa Olivier Odhiambo, uyu mugore yiguriye imodoka nziza yo bwoko bwa Mitsubishi RVR.
Mary Okoth wo muri Kenya akaba umugore wa Olivier Odhiambo wamamaye nka YY Comedian,yasangije abamukurikira kumbuga nkoranyambaga ze Instagram amafoto y’iyi modoka nziza ya Mitsubishi RVR ashimira Ijuru n’umugabo we wamubaye hafi kuva ku ntambwe ya mbere kugera ayiguze.Yagize ati:”None ni iki nakora ? Ndabizi ko ejo hazaba heza , rero umunsi mwiza w’abakundana kuri njye.Wakoze neza Mary ! Wari ukwiriye ibi rwose.Ndashimira abantu bose bagize uruhare ku mpano yanjye ; Umuryango wanjye , inshuti zanjye , abafana banjye,n’Imana yampaye Olivier Odhiambo wamfashe ikiganza kugeza ngeze aha”.
Uyu mugore yakomeje asaba uwari we wese kudacika intege ku cyo yiyemeje kugeraho mu buzima bwe, asaba abafana be gukomeza gukora abizeza ko umunsi umwe Imana izabaha umugisha.Umugabo we yakomeje nawe amushimira kubw’imbaraga yakoresheje.