U Rwanda ruravugwaho kwibikaho intwaro zihambaye mu kurwanya ibitero bya Drones.Igihugu cy’u Rwanda cyiyongereye mu bihugu bya Afurika bivugwaho ko biherutse kwibikaho intwaro zo guhangana na Drones za SKYctrl na FIELD ctrl zakozwe na Sosiyete yo muri Pologne ‘Advanced Protection Systems [APS].Ni intwaro zakorewe gutahura , gukurikirana no gusenya indege zitagira abapilote [UAVs] zibangamiye umutekano n’ubusugire by’Igihugu.
SKYctrl ni System ihuza Radar za 3D gufata amashusho n’amajwi na Application yo gutanga amabwiriza no kugenzura ikirere no kurwanya ibitero bya Drones.Iyi System ifite uburyo bwemerera uyikoresha guhitamo ibice byihariye akoresha bitewe n’icyo ashaka.Iyi ntwaro ihambaye kandi ishobora gukoreshwa mu bihe byose kabone nubwo haba hari ibihu byinshi kandi ishobora kuvangira itumanaho rya za Drones.
System ya FIELDctrl ni Radar ya 3D kandi niyo shingiro rya System ya SKYctrl.Yatunganijwe kuva kera na APS nk’uko twabigarutseho kandi igakoresha algorithms igezweho kugira ngo ivumbure , ikurikirane kandi ishyire mu byiciro Drones.Radar ishobora gutandukanya inyoni n’indege zitagira abaderevu, gukurikirana Drones nyinsho icya rimwe, kumenyesha mu buryo bwa 3D ahantu Drones iri kandi ku gihe cya nyacyo.Izi System za SKYctrl na FIELDctrl zageragejwe kandi zemezwa n’umuryango wa Leta CPNI kandi zagurishijwe ku bakiriya batandukanye ku Isi , i Burayi , Uburasirazuba bwo Hagati ,Aziya na Afurika.
Urubuga rukunze gukora inkuru ku gisirikare cya Afurika Military Africa ruvuga ko u Rwanda ataricyo gihugu cya Mbere cya Afurika gitunze izi ntwaro zo kurwanya Drone.Muri Mata 2022 , APS yahaye igisirikare cya Cote D’Ivoire System ya FIELDctrl 3D MIMO.Ni amakuru igisirikare cy’u Rwanda kitaragira icyo gitangazaho na cyane ko kidakunze gushyira ku karubanda byinshi ku bijyanye n’ibikoresho gitunze.