Kubyuka kare ni ibintu abantu benshi badakunze kwitaho cyane ko batazi neza akamaro kabyo.
Â
Mu mibereho yawe kubyuka kare ni ibintu bizagufasha mu buryo butandukanye.
Â
Dore ibyiza byo kubyuka kare saa kuminimwe:
Â
Biguha igihe : Kubyuka kare biguha umwanya munini, wamwanya ugufasha kwitecyerezaho wowe ubwawe kuko uba uri wenyine. Mbese muri macye kubyuka kare biguha umwanya wowe ubwawe wenyine.
Â
Bigufasha gusinzira neza mu ijoro: Kenshi abantu benshi iyo babyuka kare, bituma ni mugoroba baryama neza kuko baba bumva bananiwe kubera ko babyutse hakiri kare.
Â
Bifasha umubiri wawe: Kubyuka kare biguha umwanya mu buzima bwawe wamwanya ibintu byose biba bituje ntakintu kigusakuriza bityo no gutecyereza neza ni aho bihera kubera ko ntakintu Kiri kukubangamira muri icyo gitondo.
Â
Bikongerera umwanya: Kubyuka kare biguha umwanya cyane ku bantu bagira akazi gasaba ko umanza gupanga neza gahunda ngenderwaho.
Â
Kubera kubyuka kare utegura neza uko umunsi wawe uribugende bityo bigatuma umunsi wawe ugenda neza cyane.
Â
Biguha umwanya wo gukora sport: Kuri babantu bakunda gukora imyitozo ngororamubiri, kubyuka kare bizagufasha kubona igihe gihagije cyo gukora sport bityo ukomeze ugire ubuzima bwiza.
Â
Biguha umwanya wo gutegura neza ibya mu gitondo: Ku bantu bakunda kurya mu gitondo ni byiza kubyuka kare kuko iyo ubyutse kare ubona umwanya wo gutegura neza ibya mugitondo Kandi ukabitegira ntakikwihutisha yewe ukabirya utuje kuko umwananya uwufite.
Â
Source: timesofindia.indiatimes.com