“Ikizira cyinjiye ahera” ! Pastor Phanny yashyize anenga umuyobozo wa ADEPR wemeye ko ibendera ry’abatinganyi rizunguzwa m’urusengero!

20/09/2023 18:33

Hashize igihe abantu baracitse ururondogoro ku gisa n’igitangaza cyabaye ubwo muri ADEPR Nyarugenge hazamurwaga ibendera ry’abatinganyi.

Abantu benshi haba abayoboke b’iryo dini n’abandi bakurikirana inyigisho za gikirisito n’abagize aho bahurira n’iyobokamana bagize icyo bavuga abenshi bakagaragara banenga umuyobozi wa ADEPR pastor ISAI wabahaye karibu.

Umushumba w’itorero Getsemane Ministies Pastor Umubyeyi Ephannie uzwi ku izina rya post Fanny nawe yagaragaje ko adashyigikiye kubona abatinganyi bazamura ibendera ry’ubutsinzi muri ADEPR.

Yagize ati: Nge rero uko mbibona ikizira kinjiye ahera, ariko nanone ndanenga pst Isai wemeye kubaha ikaze, ndibaza ko hari amasezerano yagiranye n’abazamuye ibendera ry’abatinganyi kuko nawe ubwe yitangarije ko nta gikuba cyacitse ,bivuze ko ashobora kuba yari yagiranye nabo isezerano ryanatumye atumira abakiristo ngo baze kwakira abashyitsi.

 

Nubwo ntari umuvugizi wa ADPR ariko sinakwihanganira kuvuga ko Umushumba wa ADEPR yakoze ikosa kuko hari indonke ashobora kuba yarakiriye zatumye yemera ko icyasha nka kiriya kinjira ku itorero nka ADEPR Dusanzwe twemera ko ari iry’umwuka”.

Pastor Phanny we anavuga ko muri ADEPR harimo ngo ibice 2 , igice cy’abakene bategereje gutabarwa n’Imana, icyo gice ngo nta n’ijambo kigira kuko ngo ni icya rubanda rugufi.

Igice cya kabiri ni ugice cy’abakire n’abanyamashuri bafata ibyemezo byo hejuru ari nabo batekereza icyo abandi bakwiye gukorerwa, abo ngabo nabo kwirira amafaranga yatanzwe n’abakristo.

 

Ibyo byose Pastor Fanny avuga ko ari bimwe mu bikokomeje gutuma Adepr iyoba ikava ku mwimerere wayo ari nayo mpamvu iri kwisanga yakoze amakosa haba kurwanira amafaranga haba no kwinjiza abatinganyi.

Abazi inkuru yo muri bibilia bazi neza uburyo Imana yarimbuye Sodoma na gomora ibaziza ubutinganyi,benshi baribaza niba bitazongera kubaho ?

Umwanditsi :Shalomi_wanyu

Advertising

Previous Story

Kuba yarafashwe kungufu na sewabo bikamuviramo guta ishuri kumyaka 15 ntibyamubujije Kuba umunyamideli ukomeye muri Uganda ! Ibyo wamenya kuri Judith Heard ufite inkomoko mu Rwanda

Next Story

Kim Kardashian watandukanye na Kanye west wavuzweho kwambara ubusa yatangiye gusohokana n’abandi bagabo

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop