Advertising

Koffi Olomide yambaye inkweto z’abagore mu gitaramo yakoreye muri Kenya

12/11/23 9:1 AM
1 min read

Umuhanzi Koffi Olomide wamamaye mu njyana ya Rhumba, yatunguranye yambara inkweto z’abagore [High Heels], ubwo yari mu gitaramo  yakoreye muri Kenya.

 

Muri iki gitaramo Koffi Olomide yari yambaye , ikoti ry’umweru, inkweto z’umweru z’abagore ndetse n’isapo w’umweru iriho ibendera ry’Igihugu cye cya Congo,Grand Mopao, yaririmbye kugeza ubwo yavuye kurubyiniro bose bifuza ko yazagaruka.

Iki gitaramo cyabereye ahitwa ASK Dome , muri Kenya mu Mujyi wa Nairobi , kiba kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Ukuboza 2023.Ubwo yari ageze ku rubyiniro abakunzi be bafatanyije nawe , bararirimbana karahava bamwerekako indiririmbo ze bazizi.

Uyu muhanzi waririmbaga anabyina, yazanye umugore we kurubyiniro , baririmbana indirimbo ngo bafatanyije kwandika.Nyuma yo kuririmba , Koffi Olomide, yanditse kumbuga Nkoranyambaga ze ati:”Mwakoze Kenya”.

Koffi Olomide, ubwo yageraga muri Kenya tariki 06 Ukuboza, byari byavuzwe ko ashobora kutoroherwa n’abo yambuye ubwo yafungirwaga muri iki gihugu agataha ataririmbye.

Sponsored

Go toTop