Umuhazi King James wari umaze imyaka igera kuri 7 asa n’utuje yateguje igitaramo cyo kumurikiramo Album ya 8.
Uyu muhanzi umaze iminsi abazwa impamvu adashaka umugore , yateguje igitaramo cye bwite azamurikiramo umuzingo wa munani [ 8 ] yise ‘gukura’, azashyira hanze muri 2024.
Mu kiganiro yagiranye na igihe, King James yagize ati:”Umwaka utaha nzamurika album yanjye ya 8, nzayimurukira mu gitaramo turimo gutegura.Nicyo abakunzi banjye nakwiye kumenya”.
King James wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Narashize’ , ntabwo yigeze avuga itariki naho igitaramo kizabera gusa agaragaza ko kizaba muri 2024.
Album ya 8 ya King James izaba iriho indirimbo nka ; Mfata , Sinshaka ko urara urira, Ubangukez,…n’izindi.
Iki gitaramo kizaba gikurikiye icyo yakoreye mu Karere ka Rubavu muri 2016 ubwo yamurikiraga Album ya 6