Umunyezamu Kimenyi Yves n’umugore we Uwase Muyango ybateye imitoma umwana wabo w’imfura bamubwira ko bamukunda
Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kanama 2023 , Umukinnyi w’umupira w’amaguru Kimenyi Yves n’umugore we bashimagize umwana wabo witwa Kimenyi Miguel Yanis.
Miss Uwase wigeze kwiyamamaza muri Miss Rwanda , mu butumwa yanyujije kuri Konti ye ya Instagram yagize ati:” Ndaririmba isabukuru y’amavuko ku mwana wanjye mwiza w’umuhungu Kimenyi Miguel Yanis. Ndagukunda cyane”.
Nyuma y’ubu butumwa bwe , bamwe mu byamamare n’abandi batandukanye bifatanyije n’uyu mwana.Ally Soundy yagize ati:” Isabukuru nziza y’amavuko mwana muto”.
Yago yunzemo ati:” Uzarambe Mwami muto”.