Kim Kardashian wahose ari umugore wa Kanye West yahishuye ko akunda cyane abo mu muryango wa John F Kennedy by’umwihariko umuhungu we n’umukobwa we waguye mu mpanuka y’indege
Uyu mugore watse gatanya muri 2022, ubwo yaganiraga na CR Fashion Book tariki 25 Nzeri 2023, Kim arimo gutebya cyane yabwiye umunyamakuru Carine Roitfeld ko ashobora kuba azi abasore yihebeye na cyane ko yari yabanje kuva ku izima.Nyuma yo guca kure Kim Kardashina yagize ati:”Abasore nakunze b’ibyamamare barimo umwe ndavuga , ni John F Kennedy Jr umusore w’uwahoze ari Perezida wa Amerika , John F Kennedy , na Jacqueline Kennedy Onassis wapfuye mu 1999 afite imyaka 38 yishwe n’impanuka y’indege.
Si ubwambere uyu mugore agarutse ku muryango wa Kennedy na cyane n’umwaka washize byagaragaye ko yiyumvamo uyu muryango ubwo bari mu birori bizwi nka ‘Met Gala’aza ari kumwe na Peter Davidson.Kim Kardashian yatangaje ko yifuje kenshi gusa n’abantu bo mu muryango wa Kennedy ndetse ngo akisanisha nabo ariko ntabashe kubona amahirwe.