Umuvandimwe wa Celine Dion akaba mukuru we , Claudette Dion, amaze iminsi atanze icyizere ku buzima bwe, avuga ko arimo gusenga cyane ngo ahangane n’indwara ye isanzwe ifata abagore cyane nk’uko twabibagejejeho mu nkuru zibanza.
Mu mwaka wa 2022 ubwo yatangazaga ko asubitse ibitaramo bye yagombaga kuzakora mu mwaka wa 2024, Celine Dion , yatangaje ko agiye kwiyitaho asezeranya abafana be ko azagaruka agakomeza gahunda ye muri muzika abaha ibyishimo.Kuri ubu , umuvandimwe we yemeza ko aya magambo yavzwe na Celine Dion ashobora kuba atazaba impamo kuko ngo ashobora kuba yaribeshye gusa nanone arenzaho ko akomeye kandi ko asanzwe ari umugore w’munyembaraga [hellomagazine].
Yagize ati:”Arimo gukora buri kimwe ngo amere neza, kandi ni umugore ufite ubushobozi w’umunyembaraga”. Claudette w’imyaka 74 y’amavuko aganira na Hello Magazine (Canada).Uyu muvandimwe wa Celine Dion ngo nubwo abona bikomeye, yatanze amakuru y’icyizere n’ihumure kubakunzi ba Celine Dion avuga ko indwara ahanganye nayo idasanzwe.
Ati:”Turabizi ko afite imbaraga n’umwuka wo kurwana nkuko abyivugira.Uburwayi arwaye tubuziho gato cyane, buragoye kubwirinda , butera uburibwe.Mu by’ukuri ni bike dushobora kumufasha kugira ngo abe yashobora kwivana aho ari akire uburibwe”.
Celine Dion w’imyaka 55 , ubwo yagaragazaga ko arwaye, byababaje benshi ngo na cyane ko indwara ye itamwemerera guhagarara , gukoresha ijwi, n’ibindi.Kuva uwo munsi uyu mugore w’abana 3 yahise ahagarika ibitaramo byose yakoraga na gahunda z’indi zijyanye n’umuziki ajya kwitabwaho n’abaganga.