The Ben yashyikirije imodoka nziza cyane umugore we , Uwicyeza Pamella.Iyi modoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover, yaguzwe mu ntangiriro z’uyu mwaka igurirwa i Dubai.
Mbere y’uko umuhanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Habibi’ n’izindi , mbere y’uko yerekeza i Burundi mu gitaramo azasaruramo agatubutse, yavyemo ideni umugore we amushyikiriza impano y’imodoka dasanzwe.
The Ben abaye uwakabiri ukoze ibi , nyuma ya Bruce Melodie wahaye umugore we , Umuhoza Catherine, imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser VX, ku isabukuru ye y’amavuko yizihije mu ntangiriro z’uyu mwaka.