Advertising

Kigali Universe yatashywe amakipe anyagirwa imvura ibitego

by
19/05/2024 07:41

Kigali Universe ni inyubako ya Coach Gael irimo imikino n’imyidagaduro ndetse na Hoteli.Iyi nyubako irimo ibibuga by’imikino itandukanye yatashywe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024.

Ni imikino yatangiye ku isaa kumi nimwe aho ikipe y’abanyamakuru yakinnye n’ikipe y’abakanyujijeho muri ruhago ndetse haba umukino wahuje ibyamamare n’abanyamafaranga.Coach Gael atangiza igikorwa cyo gufungura kumugaragaro Kigali Universe, yashimiye buri wese wafashe umwanya we akahagera , ndetse aha umwanya Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali watangaje ko Kigali Universe ijyanye n’icyerekezo cy’Umujyi n’Igishushanyo mbonera.

Ikipe y’abanyamakuru yatsinzwe n’anyabigwi ibitebo 6 kuri 7 , naho abahanzi batsindwa ibitebo 12 n’abashoramari kuri 6.Ibi byatumye abashoramari n’abanyabigwi bajya ku mwanya wa nyuma [ Final ] mu mukino uraba kuri iki cyumweru , ku wa 19 Gicurasi.

Ikipe y’abahanzi yarimo ; Kenny Sol, Bruce Melodie, Platini P , Kevin Kade , Element Elee n’abandi

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Previous Story

Umusore yatawe muri yombi azira kwihindura umukobwa agatuburira abantu mu tubyiniro

Next Story

Vava yavuze ko atazigera asura umukunzi we muri Geto

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop