Vava yavuze ko atazigera asura umukunzi we muri Geto

19/05/2024 08:32

Umuhanzi Dorimbogo yatangaje ko atazigera ajya gusura muri Geto Dr M bakundana.Uyu mukobwa yavuze ko iyo bigeze ku gusurana muri geto atabikozwa.

Mu kiganiro Inkuru yanjye yagiranye na Gerard Mbabazi, Dorimbogo wari kumwe n’umukunzi we, yanavuze uburyo nyina umubyara ajya amusaba kwitondera Dr M kugira ngo batazaryamana akamwicira gahunda.Ati:”Mama tujya tuvugana ariko we icyo ambwira, arambwira ngo uzirinde kuko ngo ntabwo wabaga umutima w’umuntu ngo umenye ko agukunda, ashobora kuba anakubeshya.

Ati rero ni ukwirinda, ukigengesera mu byo muvugana ntuhubuke ngo ugize gutya uryamanye nawe kuko byakwicira gahunda , nanjye nkabifata gutyo pe”.Dorimbogo, yakomeje avuga ko afite nyina wabo, uhora ku mbuga nkorambaga ndetse agakunda no kureba uyu musore aka mu mushimira.

Ati:”Mfite Mama wacu w’umwarimukazi uhora kuri ‘Chat’ ntabwo ari nka Mama uba ari guhinga aramureba cyane akanamukunda.Ajya ambwira ati ariko se Vava uriya musore ndamureba nka mubonamo afande,na mureba nka mubonamo majoro , namureba nkamubonamo Jenerali , ati uriya musore buriya ntabwo akubeshya ?. Iwabo wagiyeyo hari uwo mu muryango we n’umwe uzi,.”.

Yemeza ko nawe yamusabye kujya yitonda agashishoza kuko ngo abasore babeshya.Dorimbogo akomeza avuga ko Umusore bakundana ari mwiza nk’uko abibonesha amaso. Dorimbogo avuga ko yiteguye ubukwe ariko ko atariyamenya Dr M ariwe bazabana.

Yemeye ko atendeka umukunzi we kuko ngo batari bajyana mu Murenge cyakora ahishura ko hari undi musore wo muri Amerika umuha ubufasha bakavugana bisanzwe kuko ngo yanga kujyayo kubera ko atifuza gusiga nyina .Vava agaruka ku byo kumusura muri Geto yagize ati:”Hari ikintu yigezeze kumbwira numva sindi kucyumva neza, ati nzashaka geto unsuriremo.Numva ni ikibazo.Muri geto rero ntabwo baza pe”.

U usanzwe Vava ni umuhanzi ufite indirimbo zitandukanye.Hashize iminsi aba bombi bakora ibiganiro bitandukanye byerekeye urukundo cyakora haba n’abavuga ko ari ugutwika.

 

Advertising

Previous Story

Kigali Universe yatashywe amakipe anyagirwa imvura ibitego

Next Story

H.E Paul Kagame yasobanuriye Abofisiye ba UK amateka y’u Rwanda

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop