Umugore wa Josen Chameleone Daniella , yavuze ko umugabo we yari yarishwe n’inzoga n’itabi byatumaga ataha ijoro cyangwa bukeye.Ibi ngo nibyo byihishe inyuma yo gtandukana kwabo bombi.
Amakuru yo gutandukana kwa Daniella na Dr Jose Chameleone , yatangiye kuvugwa mu myaka yambutse ndetse no kugeza ubu.Byavugwa ko gutandukana kwabo byatewe n’uko uyu mugore yahohoterwaga cyane n’umugabo we ariwe Jose Chameleone.Bivugwa ko kandi nyuma yo gutandukana Daniella , yafashe abana bari bafitanye ,akabajyana muri Amerika arinaho baba kugeza ubu.Ibi byatewe no kubangamirwa n’uyu muhanzi ufite izina rikomeye muri Afurika, washakaga kujya ahora abahohotera atitaye kubana be.
Mu kiganiro Daniella yagiranye n’umunyamakuru ukorera kuri Youtube [Youtuber], yavuze impamvu yanyayo yihishe inyuma y’itandukana ryabo ndetse anavuga ko atagombaga gukomeza kwihangana.Muri iki kiganiro Daniella yasobanuye ko impamvu nyamukuru ari uko umugabo we yari yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge kuburyo atabashaga gutaha kare.Uyu mugabo yatahaga yasinze ngo ntabashe kwiyitaho cyangwa ngo yite k’umuryango we, agerageza kumusaba kwikosora inshuro nyinshi ariko birangira abyanze niko umureka.
Daniella yagize ati:”Chameleone yakundaga kunywa cyane agasinda.Hari ubwo yatahaga murugo saa tatu cyangwa saa yine za mu gitondo ,cyangwa saa tanu za mu gitondo, ntashobore kwiyitaho.Nakoze uko nshoboye ndamufasha ariko musaba guhinduka kuko twari tumaze gukura.Sinifuzaga ko yazaba urugero rubi kubana bacu.Byarangiye rero yanze guhinduka.Umunsi umwe namuhaye amahitamo musaba guhitamo hagati yanjye , abana bacu n’ibiyobya bwenge , arangije ahitamo ibiyobyabwenge.Aha niho nahise ngorerwa no gufata umwanzuro ukomeye wo kwigendera”.
Ubuzima bwa Jose Chameleone bwagiye bwangizwa cyane no kunywa cyane byanatumye ajya ahora kwamuganga kubera uburwayi bwo munda burimo n’igifu.Ubwo yari avuye kwivuriza muri Amerika mu minsi yashize , Se umubyara yamusabye guhagarika kunywa n’itabi kugirango yongera iminsi yo kubaho nk’uko ikinyamakuru ghafla kibitangaza.
Ubu nibwo bwambere Daniella yari avuze icyateye indatukana hagati ye na Jose Chameleon.Nyuma yo guhana gatanya , Daniella na Chameleone bafitanye abana 6.