Kenya: Umugabo yamutanye umwana w’amezi 9 ufite uburwayi bukomeye none ari gusaba ubufasha

8 hours ago
1 min read

Umugore Witwa Sabina Mbindya ari gushaka uwamufasha mu buryo bwose nyuma y’aho umugabo we amutaye bamaze kubyarana umwana kuri ubu ufite amezi 9 gusa nawe akagira uburwayi bwo kugira umutwe munini. Kugeza ubu yemeza ko abayeho mu buzima bubi n’urwo ruhinja.

Sabina avuga ko umukunzi we yamuteye inda hanyuma bakabana, ubwo yari amaze kubyara umwana akagira amezi 9, Se yahise abata amusiga wenyine kandi nta kandi kazi agira ku myaka 23 ye.

Agaruka ku gahinda yatewe n’uwo musore Sabina yagize ati:”Twatangiye gukundana muri 2022. Mbere y’uko umwana avuka nari mfite ahantu nakoraga akaba ari njye wishyura ikode. Umukunzi wanjye yambwiye ko dushobora kuhabana tukita ku mwana. Twabanye nk’Ukwezi kumwe n’ibyumweru bitatu”.

Yakomeje agira ati:”Nagiye nkomeza kubona umutwe w’umwana wanjye uri kuba munini cyane, mbimuganizirizaho hanyuma ansaba kujya mu Mujyi wa Nairobi kumuvuza, batwohereza ku Bitaro bya ‘Kenyatta National Hospital”.

Avuga ko nyuma yaje gusanga umwana we arwaye indwara yitwa Hydrocephalus nk’uko n’ikinyamakuru Mayo Clinic kibitangaza, iyo ndwara ikaba yarabaye intandaro yo gusigwa n’umugabo we kuko ngo yatangiye guhinduka mu mico.

Ati:”Aho niho imico y’umugabo wanjye yatangiye guhinduka, natangiye kujya mbona imico itari myiza.  Umukunzi we agatangira kumpamagara akantuka, turabikemura ariko akaguma anca inyuma. Nahise njya kwa nyina ariko naho ntabwo ntekanye , aho gukomeza guhangayika rero nahise gutangira gushaka ubufasha bwaba ubw’akazi cyangwa amafaranga”.

Sabina avuga ko atabasha kubona amafaranga yo kuvuza uwo mwanya aramutse atabonye abamufasha kuko umugabo we yamutaye.

Yagize ati:”Ubu narajagaraye, umuryango wanjye warantereranye kubera uburyo uwo mwana ameze. Mama ni we umfasha rimwe na rimwe, ariko nawe arahangayitse. Icyo nkeneye ni akazi, kugira ngo mbone amafaranga yanjye n’umwana wanjye”.

Uramutse ushaka Sabina akazi cyangwa kumufasha mu bundi buryo numero ye ni +254 792 916659

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop