MONUSCO yishimiye amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Washington ku wa 25 Mata 2025 , agashyirwaho umukono ku bufatanye na Leta ya Amerika.
MONUSCO ivuga ko gusinywa kw’aya masezerano ari inzira nziza y’amahoro n’ubufatanye buganisha ku kurinda abaturage, akaba inzira nziza y’amahoro muri Afurika muri rusange.
MONUSCO yavuze ko kandi gushyiraho gusinya ayo masezerano hagati y’u Rwanda na Congo “Ari ugushyira mu bikorwa ubufatanya mu kwimakaza amahoro arambye hagati y’u Rwanda na Congo” nk’uko byatangajwe na Bruno Lemarquis uhagarariye MONUSCO muri DRC.
MONUSCO kandi yahamije ko yakiriye neza amasezerano ya Luanda yari ayobowe na Perezida wa Angola Joāo Lorenço wagizwe Umuyobozi Mukuru wa AU (Africa Union).
U Rwanda rusaba Leta ya Congo gukemura ibibazo by’abaturage bayo ndetse bagahagarika gutwerera u Rwanda ibyo bibazo.
Leta y’u Rwanda kandi yagiye isaba Leta ya Congo guhagarika gukorana na FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
