Kuri uyu wa 28 Mata 2025, ikipe ya Rutsiro FC yatangaje ko yahagaritse Umunyezamu wayo ndetse n’umutoza Mukuru Gatera Musa kubera umusaruro muke bagaragaje ku mukino wabahuje na APR FC i Rubavu. Benshi bemeza ko uwo mukino wari umeze nka ‘Comedy yari mu kibuga’.
Rutsiro FC yagize ati:”RUTSIRO FC iramenyesha abakunzi bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko yahagaritse by’agateganyo umutoza wayo mukuru GATERA MUSA hamwe n’umunyezamu wayo MATUMELE MONZOBO ARNOLD mu gihe gisigaye cya Shampiyona 2024/2025″.
Bakomeje bagira ati:”Iki cyemezo gifashwe nyuma y’umusaruro nkene aba bombi bagaragaje ku mukino wa shampiyona w’umunsi wa 25 wahuje RUTSIRO FC na APR FC tariki ya 26/4/2025 kuri stade Umuganda”.
Muri iri tangazo bagaragaje ko Rubangura Omar ari we urasigarana ikipe.
Ati:”Umutoza wungirije RUBANGURA OMAR akaba ariwe ufata inshingano zo gutoza ikipe mu mikino isigaye ya shampiyona. MURAKOZE”.
Kugeza ubu ntacyo Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryari ryatangaza ku byavuye mu mukino wa APR FC na Rutsiro wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.
