“Abasore bo mu Rwanda muri beza rwose” ! Miss Mutesi Jolly

30/05/2024 19:54

Miss Mutesi Jolly yateye urwenya asa n’urimo gusubiza abantu bakoreshaga amafotoye bagaragaza ko mu Rwanda ari nta musore uri ku rwego rwe.

Ubusanzwe Miss Mutesi Jolly yabaye Nyampinga w’u Rwanda wa Gatanu (5) mu mateka yarwo.Ni umukobwa ukiri muto kuko yavutse mu 1996 , tariki 15 Ugushyingo.Yize amashuri abanza n’ay’inshuke mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda akaba ari naho yavukiye gusa umwaka wa Gatandatu akawiga mu Rwanda.

Ni umukobwa wakuranye ubwiza , ubuhanga n’ubushishozi byagiye bituma ahatana mu marushanwa atandukanye haba akiri mu ishuri na nyuma y’aho.Uyu mwari udasiba kuvugisha abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze kimwe n’ahandi , yongeye kugaragaza ko ari mwiza bavuga ko mu Rwanda nta musore bajya ku meza amwe, cyakora avuga ko bibeshya.

Umwe mu bakoresha imbuga Nkoranyambaga [X], witwa ‘Bakame’ yagize ati:” Si ukubapfobya ariko njye mba mbona nta  musore mu Rwanda uri kuri Level [Ku rwego] rwa Mutesi Jolly ️”.

Nyuma y’ubu butumwa bwari buherekejwe n’ifoto ya Jolly , ahagaze n’umutaka mu ntoki.Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutsi Jolly yahise amusubiza agira agaragaza ko yibeshye. Ati:”Bakame have utazatuma mbura umbwira ijambo. Abasore b’i Rwanda ni imfura”.

Ibi Mutesi Jolly yabivuze asa n’urimo kwisegura ndetse no kugaragaza ko ibyo Bakame yavuze atari byo , asubiza agaciro abasore bo mu Rwanda nyuma y’aho uyu wiyise Bakame kuri X yari ashatse gusa n’ubimwitirira.

Ntawe ushidikanya ku buhanga bwa Miss Mutesi Jolly ugendeye ku biganiro atanga n’imbwirwa ruhame ze, na cyane ko ziba ziganjemo ubuhanga.Jolly yongeye gusubiramo ko muri Sosiyete rusange hataburamo ababi.

Mutesi Jolly yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda kimwe n’abandi bakobwa akaza no ku rwegukana ahigitse bagenzi be bahatanaga mu bwiza n’ubuhanga n’umuco.

 

Miss Rwanda 2016 , Mutesi Jolly mu isura nshya

Ifoto ya Miss Mutesi Jolly ubwo yari i London aho yari yitabitabiriye inama ya Oxford Africa Conference iba buri mwaka

Advertising

Previous Story

Kenya : Ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi byakuruye impaka

Next Story

Amasomo y’imyuga yigwa mu mezi 3 arakomeje mu ishuri rya ‘Logic Training Center’

Latest from Imyidagaduro

Go toTop