Advertising

Kina Music yasinyishije Korali Butera Knowless yakuriyemo

30/05/2024 17:08

Maranatha Family Choir yinjiye mu mikoranire na Kina Music inzu ikomeye cyane itunganya umuziki hano mu Rwanda, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu bagiye kumara bakorana.

Ku mbuga nkoranyambaga za Maranatha Choir Family n’iza butera knowless hariho integuza y’indirimbo yitwa nyigisha imaze imyaka itatu igiye hanze.

Umuyobozi wa Maranatha Choir Family witwa Selemani Munyazikwiye, yavuze ko bafitanye imikoranire y’imyaka itatu na kina music.

Yagize Ati: “dufitanye amasezerano na kina music y’imyaka itatu, turi gukorana mu buryo bweruye nureba neza urasanga hari indirimbo yitwa Narahindutse irimo John B Singleton.”

Selemani Munyazikwiye yasobanuye ko yaba Butera Knowless cyangwa Ishimwe Clement bose baririmbanye muri Maranatha Choir Family, korali yo mu ishuri rikuru rya APACE ku buryo guhuza mu mikoranire byaboroheye.

Ishuri ryisumbuye rya APACE ryanyuzemo benshi mu bahanzi bahagaze neza muri muzika nyarwanda barimo na Tonzi uherutse gushyira Album ya 9 aba umuhanzi wa mbere ubigezeho mu Rwanda.

Selemani munyazikwiye yasobanuye ko bakunze ubutumwa buri muri Nyigisha buhuye n’ibyo turirimba,  kandi buriya iriya ndirimbo izaba ikoze mu buryo bwa chorale’choir version’.”

Selemani munyazikwiye yavuze ko iyi ndirimbo izasohoka mur iki cyumweru ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho kandi ko abakunda umuziki mwiza bakwiriye kwitega indirimbo nziza zivuye muri Kina Music.”

Nyigisha n’indirimbo ya Butera knwoless irimo amagambo agaruka ku mibanire hagati y’abantu no kumenya ko ubumuntu buruta byose.

Previous Story

Texas : Umuyaga udasanzwe watwaye indege yari iparitse ku kibuga cy’indege

Next Story

Kenya : Ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi byakuruye impaka

Latest from Imyidagaduro

Go toTop