Daniel Kamboi wo muri Kenya yasoje gukora indege avuga ko byari mu nzozi ze kuva ari umwana.
Buri mwana wese avukana inzozi yakura agashaka kuzigira impamo. Bamwee ba bigeraho ariko abandi ntabwo bajya babigeraho ariko ntibirenganye kubera ubuzima babayemo, kuri ubu umwana w’umusore witwa Daniel Kemboi ari mu byishimo nyuma yo kurangiza ibikorwa byo kubaka indege ye ya Kajugujugu.
Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya ndetse n’uwitwa Boniface Kamwana. Anyuze kuri Facebook yagize ati:”Amakuru agezweho aravuga ko Daniel Kamboi wo muri Makutano Kapcherop, Marakwet mu Majyepfo ya Elgeyo, yakoze indege ye bwite ya Kajugujugu”.
Yakomeje agira ati:”Byari inzozi ze ko umunsi umwe azisanga yayikoze , akaba umwe mu ba ‘Aeronautical Engineer’ beza mu gihugu cya Kenya.Inzozi no kuzikurikirana abyitaho, umunsi umwe bizabonwa. Bitinzwa n’igihe”.
Uyu washyize hanze aya mafoto yakomeje avuga ko Kamboi arangije amashuri vuba ndetse ako akwiriye gufashwa kugira ngo impano ye igaragare.Ati:”Kamboi arangije amashuri vuba, mureke tumufashe kumenyekanisha impano ye”.
We avuga ko icyo abura ari ubufasha bundi bwo hanze , ariko ubusanzwe ibitekerezo byiza byo abifite.Avuga ko mu mbogamizi ahura nazo ari uko nta bikoresho byayo abona hafi.
Kugeza ubu ntabwo iyi ndege yo mu bwoko bwa Kajugujugu ishobora kuguruka kubera ubwoko bwa Moteri yambaye.Benshi mu banya-Kenya bamusabiye bufasha kuri Leta yabo bahamya ko ari impano nziza itanga icyizere.