GHANA : Umusore wari muri Kaminuza y’uburezi yiyahuye nyuma yo gufata umukunzi we ari kumuca inyuma

1 month ago
1 min read
1

Umusore wari umunyeshuri muri Kaminuza y’uburezi mu Gihugu cya Ghana yiyahuye nyuma yo gusanga umukunzi we ari kumwe n’undi musore mu macumbi ya Kaminuza aho byavugwaga ko bigana.

Uwitwa Alvin kuri X , yavuze ko ubwo uwo musore yajyaga gusura umukunzi we akamusangana n’undi musore baryamanye yahise agwa igihumure uwo mwanya gusa akaza kuzanzamuka nyuma y’aho gato agahita yiyahura yinize.

Mu mashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abashinzwe umutekano bari gusohora umurambo we aho yari asanzwe arara kuri iyo Kaminuza (Hostel).

Mu bitekerezo byatanzwe , urubyiruko rwasabwe kujya rushaka abajyanama mu by’amarangamutima by’umwihariko nyuma yo kubona ibintu bidasanzwe haba kuri bo cyangwa ku bakunzi babo.

Ntabwo Kaminuza yari yasohora itangazo gusa Polisi yo muri Ghana yo yatangaje ko yatangiye iperereza ku rupfu rw’uwo musore.

1 Comment Leave a Reply

Comments are closed.

Go toTop