Senateri Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Congo, yageze muri icyo Gihugu anyuze ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo nk’uko byari byabanje gutangazwa na mbere hose.
Amakuru dukesha ibinyamakuru byandikira muri icyo Gihugu, avuga ko Joseph Kabila Kabange, yanyuze ku mupaka wa ‘Munini’ uhuza u Rwanda na Congo, mu masaha y’umugoroba akajya mu Gihugu cye yahoze ayobora.
Uwo Joseph Kabila, ashinjwa na Leta ya Kinshasa, kuba inyuma ya M23 n’indi mitwe irimo Mobondo nk’uko biheruka gutangazwa na Jean Pierre Bemba ubwo yari mu Mujyi wa Bandundu wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe ibyo kuba inyuma ya M23 kwa Joseph Kabila, byavuzwe n’abarimo Perezida Felix Tshisekedi.
Tairki 08 Mata 2025 , ubwo Joseph Kabila yaganiraga na Jeune Afrique nibwo yahishuye ko yiteguye kugaruka mu Gihugu cye gutanga umusanzu mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo bwabaye isibaniro y’intambara.
Nyuma yo gutangaza ko agiye kugaruka muri Congo, ishyaka rya UDPS [Union for Democracy and Social Progress] riri ku butegetsi , ryahise rimushinja gushaka kwinjira muri AFC/M23.
Iryo shyaka ryavuze ko Joseph Kabila na Corneille Nangaa wa AFC/M23 bafite aho bahuriye bityo ko abayoboke bityo shyaka bakwiriye gushyira hamwe bakubaka Igihugu cyabo bakanaba inyuma ya Felix Tshisekedi.

Mu magambo atandukanye na Joseph Kabila, hagiye humvikanamo gufasha igihugu cye gushaka amahoro asa nayabuze aho hakomeje intambara hagati ya M23 na FARDC, Wazalendo, ingabo z’Abarundi , SADC ndetse n’Abacancuro bose barwana ku ruhande rwa Leta ya Congo bashaka kwirukana M23 yababereye ibamba.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo, Joseph Kabila, yahakanye ibyo ashinjwa na Felix Tshisekedi ndetse amusaba ibihamya byabo.
Kugeza ubu Joseph Kabila , yageze ku mbuga nkoranyambaga zirimo ‘X’, yatangiye gukoresha nyuma y’igihe acecetse abantu batazi aho aherereye n’ibyo yarimo . Icyakora akaba yarasobanuye ko yari ahugiye mu masomo ye bityo ngo akaba yarayasubitse kugira ngo abanze arangize urugamba rwo gushakira amahoro Congo.