Kenya: Abakora umwuga w’Uburaya batangaje ko bongereye 10% ku giciro cyo kurarana ijoro rimwe kubera izamuka ry’ibiciro kubiribwa n’udukingirizo

11/07/2023 22:15

Abakorera umwuga w’Uburaya mu gace ka Tana ho mu gihugu cya Kenya , batangaje ko ibiciro byo kurarana nabo ijoro rimwe babyongereye ho 10% nyuma yo kugongwa n’ibiciro biri ku isoko nk’uko ikinyamakuru Taifa Leo kibitangaza.

Aba bakora uyu mwuga bemeza ko abagabo cyangwa abasore babashaka ntayandi mahitamo bafite uretse guhigira mu mufuka wabo mpaka kugira ngo bagure ibyishimo kuri abo bagore biyemeje kubafata neza.

Umuyobozi w’iri tsinda ry’abagore bakora uyu mwuga , aganira n’itangazamakuru ku muronko wa Telefone yemeje ko guhera mu kwezi kwa 8 k’uyu mwaka ibiciro byari bisanzwe biziyongeraho 10 ku ijana ku ijoro rimwe.Ibi ngo babyemeje nyuma yo gusanga amafaranga bahabwaga ntacyo agikora ku isoko.

Yagize ati:” Agaciro k’udukingirizo kariyongereye cyane ndetse n’ibindi biribwa ku isoko byarazamutse ,nabanyiri byumba turyamamo bazamuye ibiciro.Rero ntayandi mahitamo dufite uretse kongera ibiciro”.

Uyu muyobozi yemeza ko byatangiye kugora abakiriya babo by’umwihariko bamwe banze kwakira ukuri kwizamuka ry’ibiciro.Uyu muyobozi wabo , yavuze ko uzaza ashaka ibyishimo atagomba kujya munsi ya Sh500.Yagize ati:” Twese turi gushaka ubuzima ,dushaka kugushimisha nawe ukadushimisha.Igiciro twashyizeho ni cyo kandi abanyamuryango bacu tugomba kubigisha kuburyo twese tugomba kuvuga ururimi rumwe kuri iyi ngingo.

Abakora uyu mwuga bemeza ko ibiciro byazamutse nyuma y’aho umunyarwenya Jaymo Ule Msee asabiye Leta gushyira umusore muri kariya kazi.

Advertising

Previous Story

“Iyo anciye inyuma duhita dutana” ! Zari ugiye kurongorwa ubugira 4 yavuze impamvu ahinduranya abagabo

Next Story

APR FC yirukanye abakinnyi 10 icyarimwe itiza abandi 2

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop