Zari Hassan aka The Boss Lady , wamamaye cyane muri Afurika yavuze ko impamvu ituma ashaka undi mugabo nyuma yo gutandukana n’uwo bari kumwe ari uko abayanga kwandavura kumusozi.
Ubwo Zari yagiranaga ikiganiro na Faridah Nakazibwe yasobanuye ko atakora ikosa ryo guca inyuma umugabo baba bari kumwe bari mu rukundo ahubwo ko aguma ari umwizerwa.Uyu mugore yavuze ko impamvu ahita ashaka undi ari ukugira ngo agire umugabo umwe yitaho ntajye amuca inyuma.
Uyu mukirekazi yemeza ko ikintu cyambere yanga mubuzima bwe ari umugabo umuca inyuma ngo na cyane ko yabwiye Shakib Lutaaya barikumwe ubu ko naramuka amaciye inyuma bazahita batandukana.Ati:” Iyo maze kumenya ko umukunzi wanjye anca inyuma duhita dusenya.Ibi nanabibwiye Shakib Lutaaya ko umunsi nabyumvise twaba twarashakanye , twaba tutarashakanye tuzahita dutandukana”.
Ubukwe bwaba bombi Shakib Lutaaya na Zari buzaba mukwezi kwa Ukuboza cyangwa Umwaka utaha.Ati:” Turateganya gukorera ubukwe bwacu muri Uganda.Njye na Shakib Lutaaya tuzashyingiranwa mu Kuboza”.
Zari ni umubyeyi w’abana 5 barimo umuhungu n’umukobwa yabyaranye na Diamond Platinumz bakundanye, bakanabana nk’umugore n’umugabo