Kenny Edwin na Fire Man bahuriye mu ndirimbo ‘SUKU’ – VIDEO

by
26/04/2024 15:47

Umuhanzi Kenny Edwin wihebeye umuziki yahuje imbaraga na Fire Man uririmba Hip Hop akamamara muri Taff Gang ndetse nawe ku giti cye nk’umuhanzi.’SUKU’ ifite iminota itatu (3) n’isegonda rimwe (01′).

Ubusanzwe Kenny Edwin, ni umusore ukuri muto ariko ugaragaza imbaraga n’inyota yo gutera imbere by’umwihariko nyuma y’aho atangiye gufashirizwa muri Lebal yitwa ‘Live Life Freestyle’ .Kenny yagiye asobora indirimbo zitandukanye haba izo yakoze ku giti cye n’izo yahuriyemo n’abandi bahanzi akazitiza umurindi ariho muri muzika Nyarwanda zikabasha kugera kure.

Muri iyi ndirimbo ‘SUKU’ yahuriyemo na Fire Man, Kenny agaragaza urukundo rw’ukuri rw’umwimerere nk’uko yabihamirije UMUNSI.COM aho yemeje ko aba asezeranya umukunzi we ko nta rira rizashoka ku matama ye.Ati:”Iyi ndirimbo ni umwihariko kuko igaruka ku rukundo rw’umwimerere umusore aba asezeranya umukunzi we amubwira ko amukunda by’ukuri”.

Umukobwa ugaragara muri aya mashusho y’iyi ndirimbo yifashishijwe no mu zindi ndirimbo zirimo; Mirror ya Fela Music , ndetse n’izindi za Danny Nanone zirimo ‘Confirm’.Ni umwe mu bakobwa bafite uburanga budasanzwe bakunda gukoreshwa n’abahanzi benshi muri ‘Entertainment’ Nyarwanda.

‘SUKU’ ya Kenny Edwin, yakorewe muri Country Record cyakora irangirira muri Live Life Freestyle na Pakkage, amashusho ayoborwa na May Oney.

Umukobwa uri mu mashusho ya ‘SUKU’

Fire Man na Kenny

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Previous Story

Umunyafurika Elon Musk yashyizwe ku mwanya wa Kabiri mu bakire ku Isi

Next Story

Dore impamvu nyamukuru zituma mu myanya y’ibanga y’igitsina gore ahagira impumuro mbi ibangamira abagabo babo

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop