Wednesday, May 8
Shadow

Umunyafurika Elon Musk yashyizwe ku mwanya wa Kabiri mu bakire ku Isi

Umunyamafaranga akaba nyiri X, yashyizwe ku mwanya wa kabiri nk’umuntu utunze amafaranga menshi ku Isi.Ibi byakozwe n’ikinyamakuru Forbes Real Time Billionaires kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024.

Nk’ko byatangajwe n’ikinyamakuru cyandikira muri Afurika y’Epfo , yageze ku mwanya wa Kabiri nanone ku mafaranga angana na Billion 9.8 z’Amadorari mu masaha 24.Uyu mugabo yari yinjije angana na Billion 4.5$ umunsi wari wabanje.

Agwije aya mafaranga nyuma yo gutangaza ko Tesla ifite gahunda yo gukomeza gahunda yayo yo gukora ‘Tesla Model’ nshya mbere y’u mwaka wa 2025.Uyu mugabo kandi yashoye amafaranga menshi mu bijyanye n’ubwenge buremano [ Artificial intelligence ] nabyo biri mu bimwinjiriza amafaranga.

Musk kandi yatangaje ko ari mu mushinga wo gushyira hanze imodoka yitwara [ Self Driving Car ].

Ku mwanya wa Mbere w’abatunze agatubutse uwitwa Bernard Arnault niwe wa Mbere.Uyu mugabo washinze kompanyi ya Louise Vuitton igezweho afite angana na Billion $211.8. Ku mwanya wa Gatatu hariho Jeff Bezos.

Elon musk ari mu bakire 10 bakiri bato ku Isi barimo na Mark Zuckerberg wa Facebook, Larry Ellison ,Warrewy Buffett , Page , Bill Gates na Steve Ballmer.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *