Abagore n’abakobwa bo mu Karere ka Karongi bagaraje ko ba bagangamiwe no kuba nta mugore cyangwa umukobwa ugihabwa ikiyede cyangwa igifundi adasabwe ruswa ishingiye ku gitsina ibintu bavuga ko ari ihohoterwa bakorerwa n’abakoresha.
Ibi byatangajwe na bamwe mu bakobwa ndetse n’abagore bahamya ko bakorerwa ihohoterwa n’abanga kuba akazi k’amaboko bagasaba ko byacika burundu kuko bidindiza iterambere ryabo.
Bamwe mu ibi byarutsweho mu mahugurwa yahabwaga abayobozi b’inzego z’ibanze mu gukumira Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana n’abagore yatangwaga na RIB mu Turere tumwe two mu Ntara y’Iburengerazuba bafatanyije n’umuryango w’Abibumbye wita ku Bimukira.
Bamwe muri aba bayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage , bahamirije RIB n’abandi bayobozi bari bahari ko bimwe mu bi babangamiye harimo no kuba nta mukobwa cyangwa umugore ugihabwa akazi k’amaboko adasabwe ruswa y’igitsina.
Umwe waganiriye na UMUNSI.COM yagize ati:”Hano tubangamiwe cyane n’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryerekeye kuri ruswa y’igitsina isabwa abagore n’abakobwa baba bashaka gukora imirimo y’amaboko by’umwihariko ikiyede. Nk’uko twabigaragaje aha, bamwe muri twe babaye abashomeri kubera kwanga ibyo basabwa”.
Undi mugabo yagize ati:”Njye tuvugana mfite ubuhamya bw’umukobwa wakoraga ahantu nanjye nakoraga mu kiyede. Namaze igihe nta mubona , ngira ngo ni ikindi kibazo cyangwa ngo yahinduye akazi , ariko natunguwe no kubona duhuye akambwira ko bamwirukanye ndetse kubera ko yanze gutanga ruswa y’igitsina akambwira ko utabyemeye w’umugore atahakora”.
Inzego za RIB zari muri ayo mahugurwa zabwiye aba baturage ko iki ari icyaha gihanwa n’amategeko babasaba kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ababigirano uruhare bahanwe.
Ntirenganya Jean Claude Umukozi wa RIB Ukorere mu Ishami ryo gukumira ibyaha yagize ati:”Ruswa ishingiye ku gitsina tuziko ihari kandi tuziko ibaho ariko mu byo twakanguriraga n’izi nzego nk’uko mwabibonye harimo uko ayo makuru atagombaga kujya ahishirwa. Uwasabwe iyo ruswa atange amakuru tumufashe kugira ngo arenganurwe kandi ahabwe uburenganzira bwe”.
Yakomeje agira ati:”Ruswa ishingiye ku gitsina irahari haba ari mu nzego z’Ubuyobozi birashoboka, haba ari mu nzego zisanzwe z’abikorera n’aho birashoboka kuko ni icyaha tuzi neza ko gihari, ariko ikiriho gikomeye ni uko abantu bagomba kuva muri ya nyumvira twavugaga, bakumva ko n’uwayisabwe agomba kubivuga ntagisebo kirimo”.
Mutoniwase Sophie Umukozi mu Muryango wa IOM Ushinzwe Abimukira, akaba Ashinzwe kurwanya ibikorwa byose bijyanye n’Ihohoterwa Rishingiye ku Gitsina , yavuze ko igitsina gore gikwiriye kurenga kumva ko imibonano mpuzabitsinda ikwiriye gukorwa kugahato , ahubwo bakajya basaba ababibakoresha ko hakwiriye kubaho ubwumvikane byakwanga bakabangira.
Ati:”Biba ihohoterwa mu gihe imibonano mpuzabitsinda ibayeho itateguwe. Uyu munsi rero twabahuguye ndetse tubaasha no kumenya aho batanga ibirego na cyane Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba nyinshi kugira ngo bishireho burundu”.