Advertising

Kanye Omari West uzwi nka Kanye West yaguze inzu ya Miliyari 47 Frw

10/30/24 7:1 AM

Umuraperi w’Umunyamerika Kanye Omari West uzwi nka Kanye West yaguze inzu ya Miliyari 47 Frw mu mujyi wa Beverly hills nyuma yaho agurishije inyubako yari afite mu gace ka Malibu asaga Miliyoni 53 z’amadorali. Umuraperi Kanye West ari mu rugendo rwo gusoza kugura inzu y’igiciro cyinshi, akaba yayiguze mu Mujyi wa Beverly Hills. Ni nyuma yaho agurishije inyubako yari afite mu gace ka Malibu asaga Miliyoni 53 z’amadorali.

Iyi nzu y’agaciro ka miliyoni mirongo itatu n’eshanu z’amadolari, Ye umenyerewe cyane ku izina rya Kanye West yayiguze mu gace k’Amajyaruguru y’Umujyi witwa Beverly park. Nk’uko amakuru dukesha TMZ abivuga, uyu muturirwa uherereye mu mujyi wa Beverly Hills. Uru rugo rufite metero kare 20.000 hamwe n’ibyumba 11 byo kuryamamo n’ubwiherero 18 ku buso bwa hegitari 7.

Iyi nzu nshya ya Kanye West irimo ibikorwa remezo bitandukanye by’imyidagaduro bihuye n’inzu nini nk’iyi harimo amazi menshi atemba akikije resitora hamwe na pisine nini iri hejuru ku muturirwa we ifite ubwiza buhebuje cyane ko uyogeramo aba ahanze amaso ibikikije uwo muturirwa byose. Hari kandi ikibuga cya Tennis cyo kumufasha gukina no kwidagadura no mu gihe yaba afite abashyitsi.

Umushinga wo kugura iyi nzu, wagiye uhura n’imbogamizi nyinshi ku ruhande rwa Kanye West aho umufasha mu gutegura imishinga ariwe wagiye amurega kutubahiriza amabwiriza n’amategeko ndetse ntiyumvire inama yamuhaga.

Inzu Kanye west aherutse kugurisha

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Forbes yatangaje urutonde rw’abakoresha imbuga nkoranyambaga 50 bakize cyane

Next Story

Zuchu yongeye gusaba Diamond Platnumz ikintu gikomeye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Ubwiru bwihishe mu guseka

Uretse kuba guseka byatuma ukurura abakumva, bikagaragaza ubwiza bwawe ndetse bikanerekana agaciro uhaye uwagusekeje, burya guseka bifite ibyiza byinshi yaba kuri sosiyeti tubamo no
Go toTop