Juno Kizigenza na Ariel Wayz bongeye guterana imitoma

23/11/2023 15:46

Umuhanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bongeye guterana imitoma banyuze kurubuga rwa Twitter.

 

Ariel Wayz yifashishije imbuga Nkoranyambaga ze [Twitter], yafashe ifoto ye na Juno Kizigenza, ayishyiraho arangije arenzaho amagambo agaragaza ko yifurije isabukuru nziza Juno Kizigenza ndetse amwita inshuti magara.

Photo/ Radio Kiss FM

Mu magambo ye yagize ati:” Joyeux anniversaire à toi Beshtie🥳✨”. Ugenekereje mu Kinyarwanda aya magambo ni nko kuvuga ngo “Isabukuru nziza y’amavuko kuri wowe nshuti yanjye magara”.

 

Nyuma yo gushyira ho aya magambo benshi bamusamiye hejuru , bagaragaza ko nta muntu wabatandukanye uko bagenda kose .Uwitwa Joselyne Chap yagize ati:” No monkey can separate you guys 😌”.

 

 

Smple Gee yagize ati:” Incwi ❤️❤️”.

Uwitwa Only, yagize ati:” Nkunda kupure yanyu mwabantu mwe, ariko mwahisemo kuntenguha, nyine, ntakundi gusa isabukuru nziza kuri Juno Kizigenza”.

 

Nyuma y’aya magambo y’abantu bakunda ARIEL WAYZ na Juno Kizigenza, Juno ntabwo yatinzemo kuko nawe yakoze ibizwi nka Repost, arenzaho amagambo aryoheye umutima.

Juno Kizigenza yagize ati:”Thank you Million , Your Sweetie Wishes hit differently”.Arangije arenzaho  umutima.

 

Urukundo rwa Juno Kizigenza na Wayz nubwo rutakiri mu itangazamakuru ariko ntabwo aba bombi batinya kubwirana amagambo yunga imitima batitaye kumaso y’abasomo ibyo banditse.

 

Isabukuru Nziza kuri Juno Kizigenza.

Advertising

Previous Story

Umuhanzi Diamond Platnumz yavuze impamvu yahuye n’umugabo wa Zari Hassan Shakib Lutaaya

Next Story

Abagabo gusa : Dore ibintu mukwiriye kwigengeseraho mu gihe uwo mwashakanye atwite

Latest from Imyidagaduro

Go toTop