Abagabo gusa : Dore ibintu mukwiriye kwigengeseraho mu gihe uwo mwashakanye atwite

23/11/2023 16:34

Mbere na mbere turababwira ngo ‘Amahirwe masa’ kuko ni umugisha gutwita, rero muri uko gutwita kwe, hari ibyo usabwa kwirinda ndetse ukabyigengeseraho cyane kuri uwo mugore.

 

 

Umugore wawe ni intwari kuko yemeye kugutwitira umwana wawe, agiye kubana nawe amezi icyenda cyangwa arenga.Nk’umugabo rero urasabwa ku mwitaho , ukamukunda ndetse ukamufasha muri byose kuko nawe mu gihe yari adatwite yakwitayeho cyane.

 

 

 

ESE NI IBIHE USABWA KWITWARAIRA HO ?

 

1.KWIRENGAGIZA AMARANGAMUTIMA YE .

Icyambere ukwiriye gukora ni ukwigengesera , ukamenya neza kwita kumarangamutima ye uko ushoboye ku buryo atakubura kandi uhari.Nk’umugabo, urasabwa kwihangana , ndetse ukumva buri kimwe agusaba.

2.GUTUMA ATANGAMIRWA .

Byashobokako wabona abangamiwe mu myicarire , uko ahagaze , n’ubundi buryo, wowe icyo usabwa ni ukumenya neza ko atabangamiwe mu buryo bwose kuburyo byamuviramo umunaniro wa hato na hato.

 

3.KUMUNNYEGA.

Gutwita bizana n’impinduka zaba izo kumubiri cyangwa ahandi.Umuntu utwite rero ntabwo ari byiza ko umwitegereza ubundi ugatangira kuganira  ku mpinduka zamujeho.Icyiza wowe, cunga amarangamutima yawe umenye neza ko utamubangamiye.

 

4.KUTITA KU MWANA URI MUNDA.

Ukwiriye kwitonda wamugabo we , ukamenya neza ko umwana umugore wawe atwite ari ingenzi kuri wowe nawe, bityo ukamwitaho ataranavuka.

Abashakanye bagomba kuganira ndetse bakanoza umubano wabo kugira ngo ibyo byose bibashe kugerwaho.

Src: Melaninews

Advertising

Previous Story

Juno Kizigenza na Ariel Wayz bongeye guterana imitoma

Next Story

Fire Man, Papa Cyangwe na Khalifan mu ndirimbo z’Abanya-Rubavu mu 2023

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop