Judith Niyonizera wigeze kuba umugore wa Safi Madiba yambitswe impeta n’umusore w’umuzungu w’ibigango

15/09/2023 18:13

Nyuma y’ubukwe yakoze muri 2017 hamwe na Safi Madiba, bakaza guhabwa gatanya , yamaze kwambikwa impeta n’undi musore w’ibigango bamaranye igihe mu  munyenga w’urukundo.

 

 

Amafoto n’amashusho bya Judith n’umusore bakundana bari kumazi yari amaze iminsi ari isereri mu mitwe y’abantu ndetse bamwe bakemeza ko bashobora kuba baribaniye mu ibanga rikomeye.Nk’uko bigaragara mu mafoto yashyizwe hanze, Judith , yongeye kwambikwa impeta ubigira kenshi nyuma nyuma y’iyo yambitswe na Saf Madiba.

 

 

Uyu mugore abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze , Niyonizera Judith , yanyujije amafoto kumbuga nkoranyambaga y’igihe yambikwaga inmpeta n’umusore bitegura kurushinga bagiye bagaragarana kumucanga muri Canada n’ahandi.Uyu mugore yagize ati:’Kuri iyi sabukuru yanjye , ndagushimiye imirimo n’ibitangaza wankoreye Mana.Uri rubasha ineza n’urukundo byose byiza unkoreye muri uyu mwaka simfite amagambo yabisobanura.Uranzi kandi umutima wanjye  uranezerewe.Ngushimiye ibyambayeho ndetse nkuragije n’ibirimbere “.

 

 

 

Amakuru avuga ko nyuma yo kumwambika impeta ubukwe bwabo buri vuba mu minsi iri imbere nubwo bataratangaza itariki.Uyu mubyeyi aherutse kuza mu Rwanda azana n’umukunzi we aramutembereza amwereka n’ababyeyi.

Advertising

Previous Story

Urukundo nyarwa ! Umugore yavuze uburyo gukunda umugabo we ubana n’ubumuga byamumazeho inshuti n’umuryango

Next Story

The Ben yongeye kwibutsa Abarundi ko yiteguye kubasusurutsa mu gitaramo azahuriramo na Big Fizzo na Sat B

Latest from Imyidagaduro

Go toTop