Nyuma y’ubukwe yakoze muri 2017 hamwe na Safi Madiba, bakaza guhabwa gatanya , yamaze kwambikwa impeta n’undi musore w’ibigango bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.
Amafoto n’amashusho bya Judith n’umusore bakundana bari kumazi yari amaze iminsi ari isereri mu mitwe y’abantu ndetse bamwe bakemeza ko bashobora kuba baribaniye mu ibanga rikomeye.Nk’uko bigaragara mu mafoto yashyizwe hanze, Judith , yongeye kwambikwa impeta ubigira kenshi nyuma nyuma y’iyo yambitswe na Saf Madiba.
Uyu mugore abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze , Niyonizera Judith , yanyujije amafoto kumbuga nkoranyambaga y’igihe yambikwaga inmpeta n’umusore bitegura kurushinga bagiye bagaragarana kumucanga muri Canada n’ahandi.Uyu mugore yagize ati:’Kuri iyi sabukuru yanjye , ndagushimiye imirimo n’ibitangaza wankoreye Mana.Uri rubasha ineza n’urukundo byose byiza unkoreye muri uyu mwaka simfite amagambo yabisobanura.Uranzi kandi umutima wanjye uranezerewe.Ngushimiye ibyambayeho ndetse nkuragije n’ibirimbere “.
Amakuru avuga ko nyuma yo kumwambika impeta ubukwe bwabo buri vuba mu minsi iri imbere nubwo bataratangaza itariki.Uyu mubyeyi aherutse kuza mu Rwanda azana n’umukunzi we aramutembereza amwereka n’ababyeyi.