Urukundo nyarwa ! Umugore yavuze uburyo gukunda umugabo we ubana n’ubumuga byamumazeho inshuti n’umuryango

15/09/2023 17:37

Pauline Wanjiru wo muri Kenya mu Mujyi wa Nairobi yavuze ukuntu umuryango we ndetse n’inshuti ze zamushizeho ubwo yemeraga gushyingiranwa n’umugabo ubana n’ubumuga.

 

 

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Afrimax gikorera ku rubuga rwa YouTube, nibwo bakoresheje uyu mugore wo mu gihugu cya Kenya avuga byose ku nkuru ye y’urukundo. Pauline Wanjiru yavuze ko ajya kumenyana n’umugabo we Ari umunsi yari yasohokanye n’inshuti ze maze abona Umusore uri kurya akoresheje amaguru kuko nta maboko yagiraga nuko birangira kumukurura kubera byari bitangaje.

 

 

 

Uyu mugore yavuze ko akimara kubona uwo musore yahise ajya kumureba baricarana batangira kuganira ndetse bahana nimero za telephone, batangiye kujya barara bavugana bisanga bakundanye.Yakomeje avuga ko ubwo yajyaga kwerekana uyu mugabo we mu muryango, umuryango we wose ntiwishimye ndetse banamubuza gukomezanya nuwo musore kubera ko yabanaga n’ubumuga.

 

 

Uyu mugore yavuze ko yewe n’inshuti ze zamwanze, ubwo batangiye gupanga gukora ubukwe umuryango we waranyanze ariko ngo birangira bubaye ariko bwitabirwa na bacye mu muryango we.Yavuzeko ko byatumye abura inshuti ze ndetse n’umuryango we ariko ko ngo yishimye cyane ko akunda umugabo we.

 

 

Yasoje avuga ko burya urukundo Ari byose ko ntacyo utakora ngo uharanire urukundo nyarwo cyane ko nawe yabiharaniye nubwo byamugoye kuko yabuze inshuti ze ndetse n’umuryango.

 

 

 

 

 

Source: Afrimax

Advertising

Previous Story

Prince Kid umaze iminsi mike arushinganye na Miss Elisa Iradukunda yitabye urukiko kubyaha bifite aho bihuriye na Miss Rwanda

Next Story

Judith Niyonizera wigeze kuba umugore wa Safi Madiba yambitswe impeta n’umusore w’umuzungu w’ibigango

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop