The Ben yongeye kwibutsa Abarundi ko yiteguye kubasusurutsa mu gitaramo azahuriramo na Big Fizzo na Sat B

16/09/2023 06:01

Umuhanzi The Ben Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yongeye kwibutsa Abarundi ko abaziye vuba cyane mu gitaramo azahakorera tariki ya 1 Ukwakira 2023.

 

The Ben wamamaye cyane nka Tiger B, uri mu bahanzi bakuru hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba, yongeye kubwira Abarundi ko abaziye vuba cyane.Ibi yabivuze nyuma y’uko mu minsi yavuba afite igitaramo gikomeye gishobora kuzakenesha Abanya-gihugu.

 

 

Nk’uko byashyizwe ahagaragara uyu muhanzi The Ben aritegura gukorera igitaramo hitezwe ko kizasiga inkuru i Burundi, ku ya 1 ukwakira 2023. Ibi bikaba byaratangajwe mu minsi yashize ndetse hagenda hasohoka Nandi mazina akomeye azafatanya na The Ben muri icyo gitaramo.

 

 

Ibi bibaye nyuma y’uko umuhanzi wamamaye cyane muri muzika Nyarwanda ndetse no mu Burundi wamamaye nka Big Fizzo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aburiye umuhanzi The Ben ugiye gukorera igitaramo mu Burundi ko ubwatsi bufite ba nyirabwo.

 

 

Mu magambo ye yagize ati:”Numvishe ngo the Ben agiye kuza mu Burundi, Amenye ko yinjiye mu butaka bufite ba nyirabwo.”Nyuma yo gutangaza aya magambo, nibwo yahise nawe ashyirwa ku rutonde rwabahanzi bazataramana na the Ben ku rubyiniro.

 

Ubusanzwe uyu muhanzi Big Fizzo ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri muzika nyarwanda ndetse no mu Burundi.Si uwo gusa dore ko umuhanzi Sat B nawe yiyongeye ku mubare wabazataramira mu gitaramo cya The Ben. Uyu muhanzi Sat B nawe ni umwe mu bahanzi bakomeje kwigarurira imitima ya benshi cyane nko mu ndirimbo yabaye kimenya bose yakoranye na Meddy yitwa “Beautiful”.

 

 

Sat B ndetse na Big Fizzo binyongeye kubandi bahanzi nka Bushali, Babo, Shemi, Lino G, Romy Jons usanzwe ari umu Dj wa rurangirwa Diamond Platinumz, ndetse n’abandi benshi.Iki gitaramo kizaba 1 ukwakira 2023 kikaba kizabera Jardini Public.Mbere Yuko umuhanzi The Ben akora iki gitaramo azamanza ahure n’abakunzi be taliki 30, nzeri 3023. Aho kwinjira bizana Ari ibihumbi 100Fbu ( arenga million 3 z’amanyarwanda) umuntu akanywa akarya ndetse Ari kumwe n’umuryango we.

 

 

Mu gitaramo kizaba 1 ukwakira 2023, itike yo ihagaze ibihumbi 10Fbu, indi ibihumbi 50Fbu, ameza y’abantu batatu azaba Ari ibihumbi 500. Mu gihe imeza yabantu 8 Ari million 1.5Fbu ariko mugahabwa amacupa abiri ya Champagne.Iki gitaramo kitezwemo gukomeza gukwirakwiza umuziki nyarwanda ndetse no gukora amateka.

Advertising

Previous Story

Judith Niyonizera wigeze kuba umugore wa Safi Madiba yambitswe impeta n’umusore w’umuzungu w’ibigango

Next Story

Byinshi ku gitaramo ‘Utake Nyama na Cuppa’ kibanziriza umunsi w’Ubwigenge bwa Uganda kizaririmbwa n’Umunyarwanda Afrique

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop