Joseph Kabila yavuze ko agiye gusubira mu Gihugu cye

04/09/25 6:1 AM
1 min read

Uwakoze ari Perezida wa Congo Joseph Kabila Kabange, yatangaje ko agiye gusubira mu Gihugu cye kandi akazaca mu Burasirazuba bwacyo icyakora ntiyavuga niba azaca i Goma cyangwa niba azagenda mu ndege ikamusiga i Lubumbashi.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mata 2025 nyuma yo kuganira na Jeune Afrique akemeza ko gutaha kwe ari mu mpamvu zo kugira ngo afashe mu gushakira umuti intambara zimaze imyaka muri icyo Gihugu.

Joseph Kabila Kabange yayoboye imyaka igera kuri 18 kuko yatowe nka Perezida muri 2006 yongera gutorwa muri 2011 muri Manda ya Kabiri.

Muri 2018 n’ubwo yavuye ku Butegetsi agira Senateri uhoraho.

Joseph Kabila ni Perezida wa Kabiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wategetse imyaka myinshi.

Bivugwa ko muri 2013 ariho Joseph Kabila wabashije gutuma ingabo za M23 ziva mu Mujyi wa Goma zari zafashe hadaciye kabiri , gusa ngo ibyo bari bazisezeranyije ntibikorwe ari nayo mpamvu zongeye kugaruka.

Mu kugaruka Kwe, Joseph Kabila ntabwo yigeze avuga niba azata n’indege ikamusiga i Lubumbashi cyangwa Kolwezi cyangwa niba iza musiga mu Mujyi wa Goma uyoborwa na M23.

Ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi bushinja Joseph Kabila Kabange gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23 n’indi bivugwa ko yashinje.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop