Rima Tahini na John Drille bibarutse imfura.
Umuryango w’umuhanzi wamamaye muri Nigeria no ku Isi muri rusange John Drille, uri mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana wa Mbere.
Umugore we yagaragaje ibyishimo n’akanyamuneza bifitwe n’umuryango wa John Drille abinyujije kuri Page ye ya Facebook.
Nk’uko yabitangaje , uyu mugore yagaragaje ko bibarutse imfura tariki 17 Ugushyingo 2023.Umugore wa Drille yagaragaje ko bamwise Amaris Esohe Ighodaro yerekana ibihe byiza yagiranye nawe kuva yavuka.
“Umwiza wanjye , umwana wanjye mwiza Amaris Esohe Ighodaro 11.17.2023. Uri igitangaza cyanjye ukaba impano nziza nigeze nakira”.
“Mugabo wanjye mwiza.Warakoze kumbera urutare na Papa mwiza ku mukobwa wacu. Ndagukunda”.
John Drille n'umugore we bari mu byishimo byo kwibaruka imfura pic.twitter.com/UtkLaf6C10
— UMUNSI.COM (@umunsiofficial) December 28, 2023