Umuhungu wa Diamond Platnumz na Tanasha Donna , Naseeb Junior aka NJ , akomeje kwiharira imbuga Nkoranyembaga nyuma yo kugaragara ari gufana se mu giaramo cyo gufungura Stade muri Zanzibar.
Tariki 26 Ukuboza 2023 , nibwo Diamond Platnumz yagaragaye ari kumwe n’abana yabyaranye na Zari Hassan [ Nillan , Tiffah ] n’uwo yabyaranye na Tanasha Donna [ Naseeb Junior] berekeje muri Zanzibar.
Diamond Platnumz waririmbye mu muhango wo gutaha Stade nshyashya , ubwo yari ku rubyiniro umuhungu we Naseeb Junior ukunda kwitwa impanga ye yasazwe n’ibyishimo afatanya n’abafana kwishimira se.
Uyu mwana w’umwaka n’igice yatahanye akanyamuneza kenshi dore ko atigeze yita kumbaga y’abantu bari aho mu gitwramo.