Zari waje i Kigali siwe tubona ku mafoto ! Amafoto yafotowe yamuteje abafana

28/12/2023 20:45

Zari waje i Kigali siwe tubona ku mafoto ! Amafoto yafotowe yamuteje abafana

Zari Hassan uri i Kigali yihariye imbuga nkoranyambaga abantu bavuga ko yashaje.


Ugiye ku rubuga rwa Wikipedia, kuri Page ya Zari Hassan, usanga bavuga ko yavutse tariki 23 Ugushyingo 1978.Ibi bishatse kuvuga ko kugeza ubu afite imyaka 46 y’amavuko.

Zari Hassan yavukiye muri Uganda ninaho yakuriye gusa aza kujya muri Afurika y’Epfo aho atuye kugeza ubu.Zari afite ibikorwa bitandukanye yakoranye n’uwari umugabo we Don Ivan.Zari ni umubyeyi w’abana 5 barimo 3 yabyaranye na Don Ssemwanga wapfuye na 2 yabyaranye na Diamond Platnumz.

Kuba agaragara nk’ushaje ariko akagerageza kubihisha bigendana n’akazi ke ka buri munsi aho yibera mu Isi y’ibitaramo kwamamariza abantu n’ibindi kandi byose bikajyana n’amafoto.

Zari Hassan yagaragaje ko akunda akazi cyane , bituma akura kumbuga ze , amafoto n’amashusho by’ubukwe yakoranye na Shakib Cham Lutaaya.


Uyu mugore ategerejwe mu birori bya All White House bizaba tariki 29 Ukuboza ahitwa The Wave Lounge.

Advertising

Previous Story

The Ben yagiye mu bukwe yambaye umusatsi yaguze

Next Story

John Drille n’umugore we bari mu byishimo byo kwibaruka imfura

Latest from Imyidagaduro

Go toTop