Advertising

James Niyonkuru na Theo Bosebabireba bateguje indirimbo yibutsa abantu Theo wa kera

16/08/2024 22:54

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana James Niyonkuru, afatanyije na Theo Bosebabireba baritegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo bise ‘Senga’.

James Niyonkuru adushyikiriza integuza yayo,  yavuze ko uko byagenda kose abantu bagomba kuzayikunda kuko ari indirimbo nziza isaba abantu gusenga kandi bakamenya ko Imana ariyo mugenga wa byose. Yagize ati:”Indirimbo ‘Senga’ yanjye n’umuvandimwe wanjye Theo Bosebabireba ni indirimbo nziza cyane abantu bazakunda rwose. Yanditse ku buryo buri wese azayisangamo. Turabasaba kuyitegereza mu minsi mike”.

James Niyonkuru yemeza ko indirimbo ‘SENGA’ izasubiza abantu mu bihe bakunzemo Theo Bosebabireba. Ati:”Uramutse uteze amatwi neza iyi ndirimbo Senga, yumvikana neza nka zimwe mu ndirimbo Theo Bosebabireba yamenyekanyemo mu myaka yatambutse ndetse n’amashusho akoze mu buryo bugezweho ku buryo nizera ntashidikanya ko umuntu wese wakunze Bosebabireba atazigera arambirwa kuyireba kandi agafashwa n’amagambo yayo kuko ariyo ntego yacu. Twayikoze tugamije gukomeza gukundisha abantu Imana”.

Agaruka ku gihe izasohokera, yagize ati:”Twatinzeho gato ku matariki yagombaga gusohokeraho, ariko nta gihindutse , ‘Senga’, izasohoka ku wa 30 Kanama 2024. Abakunzi banjye n’abakunzi ba Theo Bosebabireba turabasaba kuyitegereza”.

James Niyonkuru ni umuhanzi mukuru muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu cy’u Burundi gusa akunda u Rwanda mu buryo bukomeye.Avuga ko yifuza kuzakorana n’abahanzi baho cyane byaba na ngombwa akazanahakorera igitaramo.

Umuramyi James Niyonkuru

Previous Story

Poshy Queen wahanye gatanya n’umugabo wa Mbere arifuza ubukwe na Harmonize

Next Story

Lenna Stark arifuza kuba uwo abato bafatiraho urugero

Latest from Iyobokamana

Go toTop