Advertising

IRV GOTTI yapfuye ku myaka 54

02/06/25 8:1 AM
1 min read

Irv Gotti wakoreye abahanzi batandukanye muri Hip Hop barimo Ja Rule , DMX na Ashanti ndetse agakora no k’umishinga itari mike irimo indirimbo za Jay Z yapfuye ku myaka 54.

Amakuru avuga ko Arv Gotti yapfuye ku wa Gatatu mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa ngo ntabwo icyamwishe cyari cyamenyekana.

Arv Gotti yabanje kurwara indwara zitandukanye zirimo n’indwara ya ‘Stroke’ yarwaye mu mwaka wa 2024 amara igihe kinini arimo kwitabwaho.

Umuyobozi wa Murder Inc. Records yavuze ko Arv Gotti yari arwaye Diayebete kandi akaba atarafataga neza imiti ya Insulin. Yavuze ko kandi yari yarategetswe gufata imiti neza ariko bikamugora kubikora.

Irv Gotti ni icyamamare mu ruganda rw’imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakoze indirimbo zitandukanye zirimo ‘ Can I Live’ ya Jay Z iri kuri Album ye Reasonable Doubt.

Ubwo Irv Gotti yinjiraga muri Def Jam , yasinyishije abarimo DMX n’abandi ba Producer bakoranye ku muzingo wa DMX yise It’s Dark na Hell is Hot. Aha yashinze Rebel yise ‘Murder Inc yakoreyemo Album ya Ja Rule yise ‘Venni Vetti Vecci’ .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop