Intambara yo muri Palestine na Israel ni intambara imaze igihe ndetse imaze kwangiza byinshi. Muri iyi ntambara buri gihugu kiba gishinja ikindi ubushotoranyi.
Gusa n’ubwo ibihugu bikomeza gushinjanya ubushotoranyi, ni nako kuvuga nabi Abayahudi ku Isi yose biri kugenda bikora ku bantu, umuntu uri kuvuga nabi Abayahudi cyangwa akagaragaza ko ari ku ruhande rwa Gaza, ntibiri ku mugwa neza, cyane cyane abantu b’abasitali bakomeye ku isi.
Ibi ni nabyo biri kuba kuri Angelina Jolie, aho Ise umubyara yamureze ku banya Israel ko ashyigikiye Abanyegaza.
Uyu musaza witwa Jon Voight avuga ko akunda umwana we Angelina byahebuje ariko ko kuri ubu ntacyo yamufasha mu gihe agikunze kugaragaza ko Israel ihonyora Abanyegaza, itubahiriza uburenganzira bwa muntu muri iyi nambara.
Ibi bibaye kandi nyuma yuko abahanzi benshi n’abantu bakomeye bagiye bahatirizwa gusaba imbabazi Abayahudi, bitewe no gushyigikira Abanyegaza.
Intambara igitangira, Justin Bieber ari mu basunikiwe gusaba imbabazi bitewe no gupostinga ifoto yo muri Gaza, ari nako undi muhanzi w’umunyamerika Kehlani yabuze amahirwe yo kubona amasezerano y’akazi kubera gushyigikira Palestine.
Abayahudi batuye hirya no hino ku Isi bafite n’ububasha bukomeye mu bihugu baba barimo, iyo hagize umuntu ugaragaza ko ashyigikiye Palestine ahita ashinjwa urwango ku Bayahudi ibizwi nka “Antisemitism” ibituma bimugeza kure, benshi bakemeza ko Jolie nawe bitaza kumugwa neza.