Ingo 5 z’ibyamamare Nyarwanda zasenyutse bigateza uruntu runtu muri rubanda no mwitangazamakuru

23/05/2024 10:03

“Uwiteka Imana irema umuntu mu mu kungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima”. Byanditse mu Itangiriro 2:7Igitekerezo Imana yagize cyo kurema umuntu ikamwita Adam ikamushyira mu Ngobyi ya Aden nticyarangiriye aho, kuko mu Itangiriro 2:18 na none hagira hati:”Kandi Uwiteka Imana iravuga iti, Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.”

Uwo munsi Inyarwanda.com yanditse inkuru igira iti:”King James na Priscillah bari kumwe mu muhango wo gutangaza abahanzi 10 bazitabira PGGSS”.Bakomeza bakomeza bagira bati: “N’ubwo hari benshi bavuga ko King James na Priscillah baba bakundana mu ibanga, uyu musore we ubwe nta byemeza usibye ko bakunda kugaragara ahantu henshi bari kumwe”.

Ikibazo nibaza hano ni kimwe : iyo King James aza kwemera ko akundana na Priscillah ,yewe 2013 bakaza kubana nk’umugabo n’umugore ubu bakaba baratandukanye (Divorce) no kuba abantu benshi bahoza ku nkeke King James ngo kuki adashaka, icyari kuba kivugwa cyane kikamurya mu bwo nko n iki?

????????????????????????????????????

Mugisha Emmanuel wamenyekanye nka Claptone kibonge yigeze gukora indirimbo  isekeje ariko ifite abo yabwiraga bisa no kubacyurira gusa yari iyo mu rwego rwa Commedy ariko kandi   ibaza bamwe mu byamamare   impamvu badashaka (kurongora) , harimo papa sava, Phil Peter , king James n’abandi.

Ese Ni ubwoba bwo gutinya urugo , cyangwa n’ukumva igihe kitaragera, bitihise n’ukuba atarabona umufasha umukwiye nk’uko Bibiliya ibivuga.

 

Imyaka irenga 10 abantu babona Niyitegeka Gratien ‘Papa Sava’ ari we Seburikoko ,nta mugore nta mwana .

Abadepite baherutse gutora umushinga w’itegeko wemerera umuntu ugejeje imyaka 18 y’ubukure kubaka urugo. Hari tariki  18, Ukwezi kwa 3,2024, iyo nkuru na Television Rwanda yayitambukije mu makuru yayo mu ngingo zayo nkuru.Icyakora n’ubwo gushakwa no gushaka bisa nibyashyizwe ku giciro cyo hasi cyane mu kubikora hakiri kare abadepite bongeraye muri uwo mushinga witegeko  ko n’ubwo gushakana kuri 18 wabisaba ukabihabwa, ariko nta wemerewe gukora Divorce mbere y’imyaka 5.

N’ubwo bamwe bananirwa gushaka ingo bakiri bato kugira ngo batazicuza guhubuka,bisa naho Leta yo yifuza kubona buri umwe afite inshingano [Umugabo/Umugore].

Ariko se abatinyutse gushaka hakiri kare ,yewe ari n’ibyamamare kubera iki ingo zabo zitamaze kabiri, ngizi couple 5 zakundanye zigashakana  zanabitekerejeho nyuma zikaza gutandukana  buri wese agaca iye nzira.

Reka duhere ku mwanya  5 mu’byamamare nyarwanda Byatandukanye n’abo bashakanye none kubera kumara igihe   batavugwa mu rukundo bariyuburuye bamwe barongera baba abasore abandi barongera baba inkumi.Hari na benshi bari kubyiruka batazi ko abo bantu bigeze ingo ! Nongeye kuguha ikaze ngushimiye ko ukomeje kudukunda.

5.UNCLE  AUSTIN.

Mu bitangazamakuru byose byo mu Rwanda, Uncle Austin ajya ashyirwa ku rutonde  rw’abasore bakiri ingaragu, ndetse nta n’ubwo amakuru y’uko afite/yigeze umugore ajya agarukwaho.Gusa niba ariko ubitekereza uribeshya kuko uyu munyamakuru ukunzwe na Benshi yigeze umugore, icyakora kuko kenshi na kenshi akunda kugaragaza amafoto ari kumwe n’imfura ye y’umukobwa abavuze amakuru ye ,  bamushyira ku rutonde rw’abasore babyaye batarashaka.

Nyamara amakuru y’impamo ni uko 2006 Uncle Austin yakoze ubukwe, agasaba agakwa ndetse akanasezerana kubana akaramata n’umugore witwa Ingabire Liliane. Uti Byagenze Gute?. Mu kiganiro kihariye  icyinyamakuru Umuseke.com cyagiranye na Luwano Tosh Uzwi nka Uncle Austin mu mwaka wa 2015 cyanditse inkuru igira iti.”Uko Uncle Austin yashatse 2006 n’uko umugore yamutaye”.

Mu mpera za 2006 nibwo Uncle Austin yasabye anakwa Umukobwa Witwa Ingabire Liliane, banasezerana imbere y’imana n’imbere y’amategeko kubana akaramata nk’umugabo n’umugore , gusa amakuru avuga ko n’ubwo aba bombi basezeranye kubana aruko Uncle Austin  yateye inda uyu mukobwa  Liliane maze bagahitamo kubana kugirango abone uko papa w’umwana yita ku mwana na nyina. Kugeza aha rwose Uncle Austin yarafite amanota meza!.

Uncle Austin urushako ntirwamuhiriye kuko umugore yaje kumuta munzu yigira muri Uganda. Nk’umuntu babyaranye Aucle austin yaje guperereza ngo amenye icyatumye umugore amuta munzu , amenya ko umuryango w’umugore we (Liliane) ngo wategetse umukobwa wabo guhunga ubucyene bwa Uncle Austin.Uncle Austin , nawe icyo gihe kurya kunywa kwambara kubifatanya no gutunga urugo byari bigoye.

2006 bamwe bari bataravuka, kandi ubu bamwumva kuri Radio ,bakamubona kuri Television ,bazi ko ari umusore utarigeze urugo. 2006 kandi ni cyera kuko uyu Ucle austin wumva uvugwa yari afite imyaka 20 gusa.

Yarakishakisha atarinjira neza mu itangazamakuru yewe yaratarabona inzira mu muziki ngo mu mumenye.Nyuma y’imyaka 9 aba bombi basezeranye kubana akaramata bikabanira  hari 2015 , Inyarwanda.com yongeye kwandika  inkuru yari ifite umutwe ugira uti:”Rurageretse hagati ya uncle austin n’umugore we Ingabire liliane bakoze ubukwe nyuma bagatandukana bikagirwa ibanga

Gusa Uncle yakomezaga kwita Liliane  umugore we  kandi batabana kuko bari batarabona gatanya. Kuba inyarwanda, yaranditse iti: “Rurageretse Nibyo kuko rwari rugeretse. Uti byagenze gute? .Uyu Liliane wahoze ari umugore wa Uncle Austin yaje gushakisha amakuru amenya ko umugabo we yaba yarabaye umustari akabona amafaranga ,niko kubyutsa intambara yo gusaba amafaranga Austin ya buri kanya yitwaje ko akibarwa nk’umugore we , ibi byaje kurambira Uncle Austin.

Guhozwa ku nkecye byatumye Austin atangira gushaka impapuro za gatanya, Birangira Batanatandukanye Luwano Toch Uncle Austn ariruhutsa.

Gusa na none ku rundi ruhande Austin yongeye kuvugwa mu rukundo  n’umukobwa witwa Umutoni Joan , Binavugwa Kenshi ko babanye munzu imwe binarya cyane mu mutwe uyu Liliane wamutaye. Uyu Joana nawe ntibamaranye kabiri kuko batandukanye  nta n’umwana babyaranye.

Benshi bajya babona amafoto ya Austin n’umwana we w’umukobwa ,akenshi ku isabukuru bakibaza igihe yaba yaramubyariye ariko ubwo murasobanukiwe , mu menye ko Austin ari mubo urashako rutahiriye !.

  1. BIJOUX

Uyu mukobwa wahoze ari umugore azwi cyane muri Film nyinshi , kuko ari mubakinnyi batoroshye muri Cinema Nyarwanda .Ubundi yitwa Munezero Aline.

Uyu mukobwa ufite uburanga  bugeretse kumiterere ikurura benshi, yagiye avugwa mu nkundo n’abasore banyuranye biza no gutuma akora ubukwe, arushinga nk’abandi bagore bose,

Mbere y’uko mvuga ku gutandukana kwe n’umugabo we , Bijoux yagiye ashaka ku rushinga n’abandi basore ariko hakazamo kidobya ubukwe bugapfa.Urugero ni nka tariki 23, Mutarama, 2021 ikinyamakuru Umuryango cyanditse inkuru igira iti:”Bijoux wo muri Bamenya yatandukanye na Benjamin wamwambitse impeta”.

Benshi bahamyaka ko kwambirwa impeta ya fiancaille cyangwa gutererwa ivi warangiza ubukwe bugapfa ari kimwe cya kabiri 1/2 cya Divorce cyane ko muba mwabikoze mubyereka rubanda ko mwiteguye kurushinga.

Ku wa 28 Kanama 2020 ni bwo ‘Aline Bijoux’  yari yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bari bamaze igihe bakundana.   Nyuma y’uyu muhango Bijoux yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko inzozi ze zasubijwe kuko agiye kurushinga n’uwo umutima we wishimira ari we Abijuru Benjamin kubera amukunda nawe akaba amukunda.

Bijoux  yagize ati:“Arankunda, agira ukuri, azi gukora, icyongeyeho aranasenga”. Kumwe neza iyo umuntu ari mu rukundo rushya aba abona yibanira na marayika.

Uyu mukobwa uri mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda, yavuze ko impeta yambitswe ari impano idasanzwe yakiriye mu buzima bwe, kandi ko yishimiye gusangira iminsi y’ubuzima bwe n’umukunzi we w’agatangaza.

Uyu munezero wa Munezero Aline Bijoux ntiwamaze kabiri  bitewe nuko bijoux yaje gukuramo impeta akavuga yatandukanye n’uyu Benjamin kandi ngo hari ibyo batumvimanye.Inzozi Bijoux yavugaga yakangutse igitaraganya atazikabije, icyakora ntibyarangiriye aho kuko haje kubaho igisa no kwitorora.

Tariki 8 Mutarama 2022, Bijoux yakoze ubukwe bw’akataraboneka , ashyingiranywa n’umusore utuye hanze y’u Rwanda  witwa Lionel Sentore. Ubu bukwe bwabereye mu rusengero rwa Anglican  Paruwasi ya Remera ahazwi nko kwa Antoine Rutayisire, ari nawe wabasezeranyije .

Ubu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare binyuranye biba muri Senema Nyarwanda  birimo na Boss we bamenya.Uwo munsi basezeranye kubana akaramata , ndetse bivugira bo ubwabo ko bazatandukanywa n’urupfu, gusa aba bombi ntibatumye urupfu ari rwo rubitandukaniriza  kuko  tariki 7/03/2023 yabaye itariki yo guhinyuza amagambo bavugiye imbere ya Retired  Canon Antoine Rutayisire na rubanda.

Ku itariki 18, 01, 2023  Bijoux. Yagiye kuri Instagram ye ashyiraho amagambo agira ati :”Teretana n’umuntu ukumva, ugushaka,umuntu uha agaciro igihe cyawe, ukora ibishoboka byose ngo akumenye anakumve, akanagushyigikira, umuntu wishimira kumara igihe kinini nawe ,utuma wumva udasanzwe, utuma wumva  ukenewe kandi ukunzwe”.

Nyuma y’aya magambo yaje asanga ibihuha ,bivuga ko nyuma y’umwaka bijoux  na Sentore batandukanye ,abantu benshi biganje abakurikiranira hafi iby’uyu mukobwa wabaye ikimenya bose kubera umwuga wa senema , bahise batangira kwemeza ko Bijoux na Sentore ishyamba atari Ryeri.

Icyakora ibi ntibyari bihagije ngo buri wese yemeze ko aba bombi batakiri umugabo n umugore. Byasabye amezi asaga 2 nyuma y’iyi post ya Bijoux ngo maze ahamirize rubanda ko yigobotoye umurunga waruziritse urukundo rwa bombi.

Ku itariki 7,03,2023 Bijoux yaje kunyuza kurukuta rwe rwa Instagram amagambo agira ati : Marry a Man who wants to be a husband  not a Man who just wants a wife. Ugenekereje ati “Uzashyingiranywe n’umuntu wifuza kuba umugabo apana uwifuza umugore“.

Aya magambo ya ‘Bijoux’  ya yaherekerejeshe ifoto y’umukobwa ufatanye mu kiganza n’umusore bicaranye mumodoka.

Maze ibinyamakuru bimwe bigira biti:” Bijoux wo muri Bamenya yishongoye ku wahoze ari umugabo we Lionel Sentore aca amarenga y’urukundo rushya”. Ndetse banongeraho ko hari uwabahaye amakuru yizewe ko Bijoux yatandukanye na Sentore Akaba ari mu rukundo rushya n’umusore wumuherwe.

Nkwibutse ko Bijoux yabanye na Lionel sentore iminsi itarenze 800 , urundi rugo rurimo Icyamamare ruba rurasenyutse.

3.MUYOBOKE ALEX.

Umva uko Munyengabe Murungi Sabin yanditse ubwo yaragikorera Igihe.com. Tariki 16,03,2015.Sabin yagize ati:”Ukwezi kugiye kwihirika hanugwanugwa amakuru y’uko Muyoboke Alex na Muhayimpundu Ornella baba batagicana uwaka ndetse ngo uyu mugore yaba yarananiwe kwihanganira ibibazo n’umwiryane hagati ye n’uwo bashakanye ahitamo kwahukana.

Amakuru yizewe Igihe ikesha abantu ba hafi bazi ibya Muyoboke n’umugore we, yemeza ko ngo Muhayimpundu Ornella yaba yarahukanye akisubirira iwabo i Burundi umugabo agasigara wenyine i Kigali.

Ku ruhande rwa Muyoboke Alex yigaramye aya makuru we yita impuha mu kiganiro yagiranye na ‘Sunday Night’ ahubwo avuga ko ngo umugore we asigaye aba i Burundu aho yagiye gukomeza amasomo ye ya Kaminuza.

Kuba hari benshi bemeza ko uyu mugabo yatandukanye n’umugore we ngo ‘wenda ni uko badaheruka kumubona ndetse batagikunze kumubona.”

Akomeza ashimangira ko bakiri kumwe agira ati “Umugore wanjye namushatse atararangiza kwiga, ubu ari i Burundi. Araza akongera agasubirayo kugirango arangize kuko twakoze ubukwe ari mu mwaka wa kabiri wa kaminuza. N’ubu tuvugana kuwa Gatanu ngiye kujyayo.”Uwo ni Sabin wavugaga ibya Muyoboke Alex na Ornella uwahoze Ari Umugore we!

Muyoboke nawe ntiyatumye bamuharabika maze ahakana amakuru yo gutandukana n’umugore we yivuye inyuma.Ubwo Muyoboke yisobanuraga  yavuze ko yarushinganye na Ornella ageze mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza. Icyakora bakamunyomoza bavugako  2015 hari hashize imyaka ikabakaba itanu babanye na Ornella  bivuza ko niba koko uyu mugore yari ageze mu mwaka wa kabiri  yagakwiye kuba yararangije Kaminuza.

Icyo gihe hari amakuru yashimangiraga ko Muyoboke Alex yagiranye amakimbirane na Muhayimpundu Ornella nyuma gato y’igitaramo cyitwa ‘Explosion Concert’ yateguye[Muyoboke] mu Kwakira 2014. Ngo igitaramo kikirangira, umugore yageze mu rugo atinze undi aramutonganya cyane bityo bisa n’ibyenyegeza umuriro w’ibibazo bari basanganywe.

Mu gitondo cyakurikiye icyo gitaramo ngo Muhayimpundu Ornella yahise yahukana gusa Muyoboke we byose yarabigaramye nubwo kugeza ubu  Manager Muyoboke. Imyaka yihiritse atakibana n’umugore we

Hari andi makuru yavugaga ko muyoboke amaze gutandukana n’umugore we  imfura yabo Muyoboke na Ornella, Mwene-Muyoboke Aston, yarasigaye arererwa mu wundi muryango wabarizwaga i Gikondo.

Nyuma yo kwahukana kw’umugore, wa Muyoboke ,yahise ajyana uyu muhungu we muri uyu muryango ari na wo umukurikirana umunsi ku munsi. ubu Aston ni mukuru cyane ntiwamumenya.

Kuva mu Kwakira 2014 kugeza uyu munsi, Ornella Muhayimpundu uvugwaho kuba yarahukanye ntaragaragara mu Mujyi wa Kigali ndetse abaheruka kumubona bwa nyuma mu Rwanda bemeza ko aheruka kugaragara mu ruhame mu gitaramo cyari cyateguwe n’umugabo we mu Kwakira 2014.

Muyoboke alex na Muhayimpundu Deis Ornella basezeranye Tariki 8.12.2012 ,Icyo gihe Muyoboke yari Manager akaba n’umujyanama wa Urban Boyz, hakirimo safi Madiba. Batandukana 2015 ,urundi rugo rw’icyamamare ruba rurasenyutse!

2.ALINE NGAHONGAYIRE

Aline Gahongayire ni izina rikomeye mu ruhando rwa Muzika mu njyana y’indirimbo zaririmbiwe Imana, mu Rwanda, Ndanyuzwe , God Of Miracle, Papa w’ibyiza , inzindi mbaraga, niyo yabikoze n’izindi nyinshi ni indirimbo z uyu mugore w ikimero n ijwi riryohera benshi.

Uyu mugore umaze kuba ubukombe mu ndirimbo z’Imana ,benshi bazi ko ari umukobwa cyane cyane abakibyiruka ,  cyangwa abatarakurikiranye ubuzima bwe kuva nibura 2010.  Uyu muhanzikazi nawe ari mubagore batahiriwe n’urushako kugeza we n’umugabo we bahisemo gutandukana burundu.

Uti byagenze gute.Tariki 1 Nzeri 2013, ni bwo umuhanzikazi Aline Gahongayire yasabwe anakobwa na Gahima Gabriel, Tariki 20 Ukuboza 2013 Yari itariki yakataraboneka kuko nibwo Gahima Gabriel umugabo wa Aline Gahongayire bakoze ubukwe bwakataraboneka , maze bemeranya kubana akaramata.

Nyuma y’umwaka umwe gusa ,babana Gahima Gabriel yagiye mwu itangazamakuru maze avuga ko  iby’urukundo rwabo aboneraho kuvuga  ko ubwe byaba byiza buri wese akwiye  kwibera  ukwe wenyine. Gahongayire nawe ayo makuru ntiyayahakanye.

Kuva ubwo bombori bombori ntiyasibaga mu rugo rwabo . Kuya 30 1/2015,  Gahima Gabriel Yagiriye urugendo  mu Gihugu cya Tanzaniya maze ibinyamakuru byaho bimutunga Micro biti: ese koko watandukanye na Aline Gahongayire ?

Atariye iminywa Gahima yavuze ko yatandukanye burundu na Gahongayire. Yabivugiye muri Dar es Salaam. Iyi nkuru yasamiwe hejuru n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda  ,maze Radio Magic Fm ihamagara Gahongayire igitaraganya imubaza niba ibyo umugabo we yavuze ari byo?.

Gahongayire yarabyemeje ariko ababazwa n’uko umugabo we yahisemo kubijyana mw itangazamakuru, icyakora n’ubwo byavuzwe gutyo bari bataratandukana byemewe n amategeko. Ibi byatangiye gushegesha Gahongayire atangira kujya anaririmba indirimbo zirimo amaganya ,zirimo iyitwa nina Amani, Ninde watubuza , n izindi.

Akiziritse kumuhoro gasiga kawuciye, 18 z’ukwezi kwa 11.2017  nibwo Aline Gahongayire n’Umugabo we Gahimba garbiel urukiko Rwemeje ko batandukana byemewe n amategeko ,Icyi Kirego cyari cyatanzwe na Gahima umugabo wa Aline , bisa naho ariwe utarishimiye imibanire ye na Aline gahongayire.Ni icyemezo cyafashwe n’urukiko rw ibanze rwa Kacyiru ,ninyuma y igihe kirekire  baburana ibijyanye na gatanya.

Batandukana bamaze amezi 12 batabana nk’umugabo n’umugore ,ndetse bakaba nta n’umutungo bari bafitanye ngo barawugabana. Icyatumye Gahima atanga ikirego ngo n’uko Aline gahongayire yari yarataye urugo.

Aba bombi Bari gushaka gatanya Gahima we yari yamaze kuroba undi mukobwa witwa Abizera Paola, nk’uko ibinyamakuru byinshi bya byanditse .Iyi nkuru yagiye hanze Tariki 10/10/2016 bandika bati:”Gahima biravugwa ko ari mu rukundo na abizera Paola usanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya ICK. Urundi rugo rwubatswe n’umusitari ruba rusenyutse rutyo.

Batandukana nta mwana bafitanye uretse umwe bigeze kwibaruka bakagira ibyago akitaba iman. Kuva ubwo gahongayire nta mugabo yongeye gushaka.

  1. SAFI MADIBA

Kuvuga kuri Niyibikora Wamenyekanye nka Safi akiri mu itsinda rya Urban Boys nyuma yamara kurivamo akiyita safi Madiba mu nkuru z’urukundo biragoye ko byarangira utavuze Knowless,  hirya no hino mu bitangamakuru binyura hari inkuru zabo niyo mpamvu ntari bubigarukeho cyane ahubwo nturavuga kuri gatanya ye na Niyonizera Judith Bari barasezeranye Kubana akaramata.

Tariki 1 Ukwakira 2017 nibwo aba bombi bahamije isezerano ry’urukundo bemera gukundana nta gahato. Ni umuhango wagaragayemo ibyamamare binyuranye mungeri zose barimo Humble Jizzo na RiderMan  bamwambariye.Gusa uyu mubano w’ibyamamare  byombi nti wamaze kabiri kuko imyaka 2 yari ihagije ngo ngo inkuba zitangire zikubite mu rugo rwabo.

Kwitana ba mwana,  Kutumvikana bya hato na hato  nibyo byagejeje urukundo rwa Safi na Judith Kwiherezo maze 2020 inkuru zitangira gukwira mubitangazamakuru ndetse binagera mu kinyamakuru YegoB.com, Umuryango.rw n ibindi .

Judith wagaragaye mu mashusho y’indirimbo Simubure by all star ,  na igifungo by Safi Madiba. kwitariki 25.04.2023 Isimbi.Rw yanditse igira iti ” Safi na Judith babonye Gatanya”.

Ibyo biza bisanga imiserero bahoranaga yamaze imyaka 4  ubwo safi yaramaze gusanga Judith Muri Canada benshi batangira kuvuga bati Safi madiba ntiyakunze Judith ahubwo yishakiraga Visa imugeza Canada akabona ntahandi bizaca uretse gushakana n umudiasporat.

Nyuma y’isenyuka rya ‘Urban Boyz’ Safi yasinye amasezerano y’imikoranire n’inzu y’umuziki ariyo The Mane Records Ya BadRam icyakora safi ntiyamazemo kabiri kuko yavuyemo avuga ko ibyo bumvikanye na sebuja ataribyo yakoze.

Safi wananiranywe na Knowles, Sifi wananiranywe na Mimi, safi wananiranywe na Badram agatandukana na Judith Ubu yibereye Muri Canada asigaye akorerayo umuziki.

Ngizo ingo 5 z’ibyamamare zasenyutse amanzaganya , bigatungura abantu bikanabatera gushidikanya k’urukundo rw’ibyamamare . Icyakora hari n ibindi byamamare  binyuranye bitunze ingo kandi bamaranye igihe nka Tom Close ,clement Ishimwe na Knoless Butera utibagiwe Mico The Best n’umufashawe clarisse.

Bivuze ngo ikibazo si ukuba umusitari ahubwo umwe muri bo ntiyari ashobokanye na mugenzi, kuko urugo rwubakwa na babiri .Iyo hagize umwe utubahiriza inshingano cyangwa akananiza mugenzi w ntakabuza urugo ntirumara kabiri.

Ibihe byiza wakoze kudukunda reka tubonane mubindi biganiro bica kuri iyi cano.

Inkuru yakuwe mu bushakashatsi , ubuhanga bw’umunyamakuru n’inyandiko z’ibitangazamakuru bitandukanye.

Advertising

Previous Story

Toni Kroos yatangaje igihe azasoreza gukina umupira w’amaguru

Next Story

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano n’Umufatanya bikorwa mushya

Latest from Imyidagaduro

Go toTop