Sunday, May 12
Shadow

Ni ibibi ku buzima bwawe ! Impamvu udakwiye kuvanga amagi n’ibindi biribwa

Amagi ni kimwe mu biribwa biryohera abantu ndetse bigira intungamubiri nyinshi zifasha umubiri w’umuntu. Icyakora inzobere zivuga ko bibaye byiza amagi wayarya yonyine kuko kuyaryana n’ibindi biribwa bishobora kugiraho ingaruka mbi. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru yizewe.

 

Ubusanzwe amagi iyo avanzwe n’ibindi biribwa bibyara indyo nziza Kandi imeze neza, cyane ko iryohera buri umwe. Icyakora inzobere zo zihamya ko kurya amagi uyaryanye nibindi biribwa bishobora kugiraho ingaruka mbi cyane.

 

DORE UBINTU UDAKWIYE KURYANA N’AMAGI NDETSE UKWIYE KUBYIRINDA CYANE;

 

 

  1. Icyayi n’ikawa

 

Mu gihe wateganyije kurya amagi mu gitondo menyako udakwiye kunywa icyayi cyangwa ikawa kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri wawe. Inzobere zivuga ko kurya amagi ukanywa icyayi bigabanya intungamubiri zamagi ku kigero cya 17%.

 

 

  1. Inzoga

 

Ikindi si ngombwa ndetse ni amahano kunywa amayogo ukarenzaho amagi kuko inzoga zangiza intungamubiri Ziba mu magi bityo si byiza ko urya amagi ukarenzaho inzoga.

 

 

  1. Imboga

 

Ubusanzwe imboga zigira intungamubiri nyinshi ndetse n’amagi nayo agira intungamubiri bityo si byiza ku mubiri wawe gufatanya amagi nimboga kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri wawe.

 

 

  1. Imbuto

 

Uretse imboga Kandi, nimbuto nazo ni bibi kuzirya ukarenzaho amagi kuko nabwo bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri wawe.

 

 

 

 

Source: fleekloaded.com