Imbugankoranyamaga ni kimwe mu bintu iterambere ryubu ryazanye ndetse abantu benshi bakunda kuzikoresha n’ubwo abenshi batumva neza uburyo bwiza bwo kuzikoresha. Inzobere zivuga ko abantu batitinze neza ikiremwamuntu gishobora kurangizwa nizo mbugankoranyambaga mu gihe banze gucunga uburyo bazikoresha.
Muri iyi nkuru twifashishije inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru yizewe ku ngaruka mbi zishobora kugera ku muntu wese ukoresha imbugankoranyamaga.
DORE INGARUKA MBI ZO GUKORESHA IMBUGANKORANYAMAGA;
- Depression
Abanti benshi bakoresha imbugankoranyamaga cyane urubyiruko usanga barwara depression yerekeye ku rukundo cyane ku bintu aho usanga kubere imbugankoranyamaga abantu benshi bumva bifuza ibyamirenge bityo bigatuma barwara depression.
- Gusinzira gacye
Kubera imbugankoranyamaga zateye usanga abantu benshi bakoresha imbugankoranyamaga amasaha menshi bityo bakabura amasaha yo kuruhuka. Ibyo bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu.
- Gukoronizwa
Ikindi imbugankoranyamaga zishobora gutuma uzikoresha cyane aho iyo umuntu yabuze uko agera cyangwa akoresha imbugankoranyamaga amera nkumurwayi aribyo bita gukoronizwa nikintu runaka.
- Ibihuha
Imbugankoranyamaga Kandi zikunda gutuma habaho gukwirakwira kwibihuha cyangwa amakuru Atari ayanyayo.
- Bigabanya ibiganiro amaso ku maso
Kubera ko abantu benshi bakunda kuganira ku mbugankoranyambaga usanga umwanya wo kuganira amaso ku maso uba mucye kuko usanga abantu baramaze kuganira ku mbugankoranyambaga bityo bigatuma umwanya wo kubonana amaso ku maso ugabanuka.
- Urukundo nti ruramba
Akenshi usanga kubera ko abantu benshi bakundanira ku mbugankoranyambaga usanga rero urukundo rwo ku mbugankoranyambaga rutaramba.
- Kwiburira ikizere
Kubera gukunda kwigereranya n’abandi usanga abantu benshi badakunda kwigirira ikizere bitewe nuko Hari umuntu yabonye ku mbugankoranyambaga ufite ibyo adafite bigatuma uwo muntu ikizere yigirira kugabanuka.
- Nta mabanga
Muri iki gihe iterambere rimaze kugera hose cyane imbugankoranyamaga usanga abantu benshi nta mabanga bagira kubera ko byose babishyira ku mbugankoranyambaga zabo.
Source: www.lifehack.org