Advertising

Indirimbo y’umunsi ! ‘Moving’ ya Omah Lay yakorewe mu Butayu- VIDEO

25/09/2024 09:01

Ubusanzwe Umunsi.com, tubaha inkuru nziza ariko na none tugahitamo indirimbo ushobora kugira iy’umunsi kuri wowe. Kuri uyu wa 24 Nzeri 2024 , indirimbo y’Umunsi ni ‘Moving’  y’umuhanzi Omah Lay.

Stanley Omah Didia wamamaye nka Omah Lay muri muzika ya Nigeria no ku Isi muri rusange , ni umwe mu banditsi beza b’indirimbo , umuririmbyi wazo akaba n’umwe mu bazikora [Producer]. Lay yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Understand’, ‘Antention’  na ‘Soso’ nka zimwe mu zamuhaye izina rikomeye cyane ku ikubitiro.

Mu Kwezi kwa Kanama tariki 23 , 2024, nibwo Omah Lay , yashyize kuri YouTube iyi ndirimbo Moving, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 4 zisatira 5.

Yakorewe mu Butayu ndetse igaragaza ubuhanganye bwe mu kumenya gutegura amashusho naho iby’ubutumwa burimo turabiguharira nawe Numara kuyireba uduhe igitekerezo cyawe.

Niba uri umuhanzi kandi ukaba ufite indirimbo nshya wifuza ko yaba indirimbo y’umunsi hano ku UMUNSI.COM , twandikire uduhe Link yayo ya YouTube.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Mozambique: Abantu 10 bakomerekeye mu mpanuka

Next Story

Mutesi Scovia avuze amagambo akomeye ku mukino wa Rutsiro na Rayon Sports

Latest from Imyidagaduro

Go toTop