Indirimbo Calm Down ya Rema yatumye Davido yongera gusingiza umuhanzi Rema wazamukiye kuri Selena Gomez amubeshya urukundo

09/10/2023 18:13

Umuhanzi Davido wo muri Nigeria umaze kwamamara cyane yagarutse kuri Rema ukomeje gutumbagiza umuziki wa Nigeria, akawushyira kurundi rwego.Uyu muhanzi yeteye ingabo mu bitugu Rema.

 

Rema akomeje kugera kuri utu duhigo binyuze muri Selena Gomez , umugore wo muri Amerika [Umuhanzikazi],  umaze gukundana n’abasore batagira ingano , wamufashe akamwereka umuryango umwinjiza muri Grammy Awards ndetse akanakuramo igihembo.

 

 

Davido ukunze kwereka urukundo bagenzi be kuri iyi nshuro , yafashe Rema nka murumuna we amushimira uburyo arikuzamura umuziki wa Nigeria , akawushyira hejuru binyuze mu ndirimbo ‘Calm Down’.Uyu muhanzi yatangaje ko yatangajwe n’uburyo indirimbo imaze umwaka umwe , ya REMA , iri mu ndrimbo zikunzwe muri Amerika yose.

 

Adeleke kandi yemeje ko atangazwa cyane n’uburyo umuziki wa Nigeria ukomeje kwamamara , ukagera ku rwego mpuzamahanga.Ati:”Mu minsi yashyize ntabwo nigeze ntekereza ko umuhanzi wo muri Nigeria , yagera kuri Top 5 muri Amerika.Mu mezi yashize Rema yanditse amateka , agera muri Top5 za mbere muri Amerika ndahungaba”.

 

 

Iyi ndirimbo ya REMA na Selena Gomez, ikomeje gufasha umwana ukiri muto kuzamuka dore ko byinshi amaze kugeraho muri uyu mwaka yabikesheje iyi ndirimbo.Selena Gomez , mu rwego rwo kumufasha yagiye agaragaza ko yamwishimiye kugeza nubwo abwiye abaturage bo muri Nigeria ko nabo abakunda.

 

Advertising

Previous Story

MU MAFOTO: Byinshi wamenya kuri Stormy Daniels umugore ukina filime z’urukozasoni wavuze ko Donald Trum bagiranye ibihe byiza

Next Story

Umusore wari umaze igihe yarapfuye yongeye kuboneka ari muzima

Latest from Imyidagaduro

Go toTop