Umusore wari umaze igihe yarapfuye yongeye kuboneka ari muzima

09/10/2023 20:50

Ubusanzwe ntabwo byoroshye umvisha abantu ko umuntu wari umaze igihe apfuye cyangwa se amaze umunsi umwe apfuye ko yagarutse mu buzima bw’abantu.Benshi bagiye babivugaho ndetse bakagaragaza ko n’ubwo hari abavuga ko abantu bazutse baba babeshya kubw’inyungu zabo.

 

Umugabo uvuka muri Komine ya Itaba mu Ntara ya Gitega mu gihugu cy’Uburundi ,amakuru avuga ko yari yarapfiriye muri Sosumu mu Ntara ya Rutana  aho yari yaragiye gupagasa nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Mashariki Tv cyo mu gihugu cy’Uburundi ngoumunsi apfa , umuryango we ufatanyije na Komine bagiye kumushyingura.

 

Bakomeza bavuga ko ngo nk’uko babitangarijwe n’abashinzwe umutekano mu Burundi , hari hashize igihe kinini cyane uyu mugabo apfuye ,  akanashyingurwa ariko ngo ku itariki 08 Ukwakira 2023 , yaje kugaragara murusengero rw’Abaporoti rwo mu Rusange  muri Komine ya Itaba.

 

 

Amakuru avuga ko kandi abiwabo bamubonye bakamumenya ndetse nawe akabamenya dore ko uwo mugabo byari bizwi ko yapfuye yabonye nyina amumenye aravuga ati:”Uyu ni mama” ndetse anamenya na mushiki we.

 

Amakuru avuga ko muri Komine ya Itaba , batangaje ko uwo mugabo arimo gusengerwa n’abanyamasengesho.Mu by’ukuri iyi ni inkuru idasanzwe ndetse igoye kuyizera ko umuntu yazuka akongera akaba muzima ariko abafite imyizerere nabo barihitiramo.

Advertising

Previous Story

Indirimbo Calm Down ya Rema yatumye Davido yongera gusingiza umuhanzi Rema wazamukiye kuri Selena Gomez amubeshya urukundo

Next Story

Abagore : Niwibonaho ibi bimenyetso uko ari 3 uzahite wipima inda kuko ushobora kuzaba utwite

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop