“Imyumvire y’abasengera muri ADEPR niyo yatumye mbavamo” ! Umuhanzi Big Isaac yikomye abarokore

18/05/2023 12:15

Umuhanzi BIG Isaac agaruka ku mpamvu yavuye mu bintu by’amadini.

Tekereza umuntu ukubuza kwinjira mu rusengero ngo ntiwambaye amasogisi, ibanze nawe umuntu avuga ngo ambara gutya na gutya ngaho Imana ireba imyambarire.

Aya ni amwe mu magambo agize ikiganiro kihariye umuhanzi Big Isaac yagiranye n’itangazamakuru igihe yabazwa impamvu yakaraze imisatsi kandi idini rya ADEPR yabagamo ritabyemera.

Yagize ati:”Ngibyo rero iyo ni impamvu yambere yanatumye mbavamo, ibaze nawe umuntu ukubwira ngo ntiwinjire mu rusengero ngo nuko utambaye amasogisi.

Ese cyera imyambaro itaraza ngo habeho amapantaro ,amashati n’imyenda muri rusange imana ntiyabagaho? Abantu ntibasengaga? Njye Imyumvire yabo njye numva ari ubujiji rimwe na rimwe”.

Kimwe n’uyu muhanzi hari abantu benshi biganje mo urubyiruko bakurwa mu madini bagahindura imitekerereze n’imyemerere kubera amadini bakuriyemo atabaha umudendezo wo kuba mu buzima bashaka kabona naho ntacyo byangiza.

Big Isaac ni umuhanzi wize umuziki kw’ishuri ry’umuziki rya Nyundo aho uyu muhanzi yiganaga na Okkama bakaba ari n’inshuti magara.

Afite Indirimbo zakunzwe zimo ‘Kirisasa, ‘Love your self, Koco na Radjabu’ yasohoye vuba aha.

Wowe ubona ute imyitwarire y’amadini y’ubu?

Umwanditsi: Shalomi Parrock – JULI TV

Advertising

Previous Story

Dore ibyiza byo gutera akabariro ku bagore

Next Story

Rukomeje kubura gica hagati y’aba bakobwa bimiterere ndetse n’ibibero bikururu abagabo benshi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop