Advertising

Impamvu umukobwa agira ubwoya kunda n’uburyo bwo Kubukuraho burundu

30/09/2024 09:15

Abakobwa benshi bibaza impamvu bagira ubwoya ku bice byabo by’ibanga, cyane cyane ku kunda. Kuba abagore bagira ubwoya ku bice bitandukanye by’umubiri ni ibisanzwe, kandi biri mu byerekana uburyo umubiri w’umuntu ukora.

Ubwoya ku kunda ni kimwe mu byerekeranye n’imikorere isanzwe y’umubiri, kandi buzanwa n’impamvu zitandukanye  z’ubuzima, n’ubwo hari igihe umuntu ashaka kubukuraho. Iyi nkuru irasobanura impamvu umukobwa agira ubwoya ku kunda ndetse n’uburyo yakoresha mu ku bukuraho mu gihe abishaka.

IMPAMVU UMUKOBWA AGIRA UBWOYA KU KUNDA

Ubwoya ku kunda, kimwe n’ubwoya busanzwe umuntu agira ku bindi bice by’umubiri, bufite akamaro gakomeye. Mu by’ukuri, ubwoya bw’aho mu bice by’ibanga bugira uruhare mu kurinda uruhu, bugafasha kugabanya ubushyuhe cyangwa ubukonje bw’ako gace buriho, ndetse no kurinda uruhu kwangizwa n’imbaraga zituruka hanze.

Hari n’abavuga ko ubwoya bwo kunda bufasha mu kugabanya ukubangamirwa hagati y’uruhu rwo ku gitsina no ku myenda.

Ubwoya bwo ku kunda kandi bugira aho buhuriye n’imihindagurikire y’imisemburo mu mubiri, cyane cyane mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu. Iyo umukobwa atangiye kuba umugore (mu gihe cy’ubwangavu), imisemburo y’umugore, izwi nka estrogen, itangira gukora ku buryo igira ingaruka ku mikurire y’ubwoya ku bice bitandukanye by’umubiri, harimo no ku gitsina.

UBURYO UMUKOBWA YAKURAHO UBWOYA KU KUNDA

N’ubwo ubwoya ku kunda bufite akamaro k’umubiri, hari abakobwa bashobora kwifuza kubukuraho ku mpamvu z’isuku, uburanga, cyangwa ibyiyumviro runaka bifitanye isano n’imyambarire n’imibereho yabo.

Kubukuraho ni amahitamo y’umuntu ku giti cye, kandi hari uburyo bwinshi abakobwa bashobora gukoresha mu kubukuraho.

Kubwogosha (Shaving): Ni bumwe mu buryo bwihuse kandi buzwi cyane bwo gukuraho ubwoya. Gukoresha urwembe, cyane cyane izigenzweho zifite ubuhanga bwo kurinda uruhu, bifasha umukobwa gukuraho ubwoya bwose ku buryo bwihuse.

Icyakora, ni ngombwa kwitondera iki gikorwa, kuko hari ubwo gishobora gutera kwangirika kw’uruhu, guhinda umuriro, cyangwa kuba inzira y’ubwandu mu gihe bidakozwe neza.

Kwiyogoshesha (Waxing): Iki ni ikindi gikorwa cyifashisha amavuta cyangwa uburyo bwo gukuramo ubwoya bukoresheje ubushyuhe. Waxing ituma ubwoya bukurwaho kuva mu mizi, bigatuma butongera kumera vuba. Ariko bisaba kwihanganira ububabare kubera uburyo bikorwamo.

Kwisiga amavuta akuraho ubwoya (Depilatory Creams):Hari amavuta yabugenewe ashobora gusigwa ku kunda agakuraho ubwoya mu buryo bworoshye. Aya mavuta aroroshye kuyakoresha, ariko bigomba gukorwa witonze kuko hari igihe ashobora gutera uruhu uburyaryate cyangwa kumutwika niba atakozwe neza.

Uburyo bwa laser (Laser Hair Removal): Ubu buryo bukoresha imirasire yihariye ikangiza imizi y’ubwoya ku buryo butongera kumera cyangwa bukamara igihe kinini butaragaruka. Ibi bisaba ko bikorwa n’umuhanga wabihuguriwe kandi byifashisha ikoranabuhanga ryimbitse.

Electrolysis: Ni uburyo bukoreshwa mu gukuraho ubwoya burundu hakoreshejwe umuriro uca mu mizi y’ubwoya, bigatuma butongera kumera. Ubu buryo burarambye ariko nabwo bukorerwa ahantu hizewe n’abahanga.

ICYO UGOMBA KWITAHO MU KUBUKURAHO

N’ubwo hari uburyo bwinshi bwo gukuraho ubwoya ku kunda, ni ingenzi cyane kwitondera uburyo bwose ukoresha, cyane cyane mu bijyanye no kwirinda gukomeretsa uruhu cyangwa kwandura.

Kwambara imyenda yoroshye kandi isukuye nyuma yo gukuraho ubwoya, gusukura neza aho ubwoya bwakuwe, no kwirinda gukoresha ibintu bitizewe ni bimwe mu byafasha gukomeza isuku no kwirinda ibindi bibazo.

Ku bw’ibyo, umukobwa afite amahitamo menshi mu buryo yakuraho ubwoya, ariko bikaba bikwiye gukorwa witonze, kandi hakaba hari ubushishozi mu kumenya uburyo bukwiriye.

Isoko: Prevention

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abasore gusa: Amagambo 10 aryohera umukobwa

Next Story

Rutsiro: Abagabo barembejwe n’inkoni z’abagore babo bamara gusinda urwagwa bakabakubita

Latest from Ubuzima

Ibyiza by’amaribori ku bakobwa

Amaribori ni umwihariko w’imiterere y’uruhu umuntu ashobora kuvukana, akagaragara ku mubiri cyane cyane mu gihe cy’ubusore. Ku bakobwa, amaribori akenshi aba umwihariko w’ubwiza bwabo.

Dore amafunguro ukwiye kurya nijoro

Nijoro ni igihe cyiza cyo kuruhuka nyuma y’umunsi wose, ariko ibyo tunywa cyangwa turya bishobora kugira ingaruka ku mimerere y’umubiri wacu n’uburyo twiruhukira. Hari
Go toTop