Advertising

Umutwe wa M23 wakuyeho Guverineri mushya washyizweho na Tshisekedi ishyiraho iwabo

02/05/25 21:1 PM
1 min read

Umutwe wa M23 wakuyeho Abayobozi bashyizweho na Perezida wa DR Congo Felix Tshisekedi ushyiraho abawo muri Kivu y’Amajyaruguru. Ikoze ibi nyuma yo gufata Umujyi wa Goma ,ufatwa nk’Umujyi w’iyi Ntara.

Ni mu itangazo Umuvugizi wa M23/AFC mu bya Politike yashyize ahagaragara , agatangazo ko Ubuyobozi bwa AFC ibarizwamo umutwe wa M23 bwashyizeho Guverineri ya Kivu y’Amajyaruguru ari we Bahati Musanga Joseph , agomba guhita asimbura uwari usanzweho ari we, Maj Gen Somo Kakule Evariste wari umaze iminsi irindwi gusa ashyizweho na Perezida Felix Tshisekedi wa Congo.

Uyu mugabo wari umaze iminsi mike ku buyobozi nka Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, yari yatangiye kwikomwa n’abaturage , bavuga ko atinya umutwe wa M23 kubera ko aho kujya gutegura urugamba ahubwo ngo yabanje ibidafite umumaro ugereranyije n’ibyo yagombaga gukora.

Uwagizwe Visi – Guverineri Ushinzwe Ibibazo bya Politike, Ubuyobozi n’amategeko  muri Kivu y’Amajyaruguru ni Manzi Ngarambe Willy, naho Amani Bahati Schadrack agirwa Visi – Guverineri Ushinzwe ibibazo by’ubukungu, Imari n’Iterambere.

AFC/M23 ivuga ko izindi ngingo zabanje zitagikurikizwa kandi ko Abanyamabanga ba M23 bafite inshingano zo gutangira gushyira mu bikorwa kuva isaha isinyiweho.

Uyu mutwe wa M23 uherutse gutangaza ko watanze agahenge mu gihe kitazwi kubera ibikorwa byo kwita ku bagize ibibazo by’ubuzima n’inkomere z’intambara barwanamo na FARDC n’abambari bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop