Advertising

Impamvu ituma umugabo arangiza vuba mu gihe ari gutera akabariro

by
25/04/2024 10:38

Benshi mu bagabo bagira ibyago byo kurangiza vuba, muri iyi nkuru turarebera hamwe impamvu yabyo n’icyo yakora kugira ngo abihagarike.

Kurangiza vuba [ Premature Ejaculation (PE) ], bituma umugabo atakaza bimwe mu bimugize nk’umugabo.Izi ngaruka ziri mu basore benshi kimwe n’abagabo bamaze byibura munsi y’imyaka 3 bashatse. Kurangiza vuba biterwa no kumva uburyohe bw’igikorwa ariko akanabirwa guhagarika ibyiyumviro.

Nka kimwe mu bibazo bihangayikishije abagabo, kurangiza vuba bitera umujagararo , kwiheba no kwisuzugura ndetse bikangiza umubano w’abantu babiri.Muri iyi nkuru dukesha Healthline, turarebera hamwe impamvu zitera kurangiza vuba byimbitse n’uburyo bwo kubyirinda.

IBITERA KURANGIZA VUBA:

Nk’uko twabigarutseho haraguru, kurangiza vuba biterwa n’impamvu zinyuranye , zirimo uruhurirane rw’ibibera mu ntekerezo n’inyuma kuwo biriho.

Mu ntekerezo, kurangiza vuba biterwa no kugira ibitekerezo byinshi, umujagararo, kwishinja amakosa , kugira inshingano nyinshi. Iyo umugabo abana n’umuhoza ku nkeke yo kurangiza vuba n’ubundi ashyiramo arangiza kubera ko mu mutwe we abafitemo ibintu byinshi birimo gushaka uko yatsinda intambara ariko bigahura n’uko imibonano mpuzabitsina itandukanye n’urugamba rusanzwe.

Kubyerekeye umubiri inyuma: Ikinyamakuru Healthline, gitangaza ko kuba umuntu arwaye indwara zitandukanye by’umwihariko izo mu mitsi , ku gitsina cyangwa mu mabya bishobora kuba ikibazo simusiga cyamutera kurangiza vuba.Vavuga ko uburwayi bw’umugongo nabwo ari ikibazo gikomere.

NI GUTE WAKIRA IYI NDWARA:

Mu gihe wifitemo kurangiza vuba mu gihe uri gutera akabariro n’uwo mwashakanye ningombwa ko ushaka ubufasha kuri muganga.

Kuganirizwa ni umuti w’iyi ndwara kuko bituma wowe ubwawe utuza ukabohoka.Vavuga ko byaba byiza wowe n’umugore wawe mu giye inama yo kujya muganira kugira ngo urugo rwanyu rugende neza.

Ushobora kandi kujya gushaka imiti yabunewe kwa muganga bigendanye n’inama muganga yaguhaye.

Ushobora kujya umenya kurwana no kurangiza vuba wowe ubwawe.Mu gihe uri mu gikorwa usabwa kumenya uburyo bwo kumenya uko uhangana n’amarangamutima yawe.Niba bikubaho menya ko atari wowe gusa bibaho hanyuma ushake ubufasha.

Isoko: Fleekloaded

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Previous Story

Ukraine iri gusaba abasore n’abagabo bafite imyaka 18 kugeza kuri 60 kujya mu Gisirikare

Next Story

APR FC yegereye undi Rutahizamu ukomeye

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop