Wednesday, May 8
Shadow

APR FC yegereye undi Rutahizamu ukomeye

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, ni imwe mu makipe ati twara neza mu marushanwa Mpuzamahanga by’umwihariko ayo yitabiriye mu mwaka ushize n’indi myaka yashize kandi yari ifite abakinnyi b’Abanyamahanga beza, ubona ko bakora itandukaniro hano mu Rwanda.

Ikipe y’ingabo z’Igihugu irimo gushaka , Abraham Siankombo w’imyaka 26 ,W’Umunyazambia nk’uko byanditswe n’umunyamakuru mpuzamahanga Micky Junior yifashishije urubuga rwa X(Twitter).

Rutahizamu Siankombo yageze muri Zesco United mu mwaka ushize w’imikino ndetse ahita anasinya amasezerano y’imyaka ibiri agomba kugana ku musozo Umwaka utaha 2025.

Kutitwara neza kwa APR FC no kubona urwego abakinnyi ifite batari hejuru yongeye gutekereza ku bandi bazongerwamo mu mwaka utaha doreko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu , Izasohomera igihugu mu mikino nyafurika CAF Champions League.

Ese uyu mukinnyi wabanjye kuganirizwa n’andi makipe akomeye muri Afurika arimo Yanga SC yo muri Tanzania , byarangira amanutse Ishyorongi, vuba cyane abakunzi Banyamukandagira mu kamubona, ayerekejemo ?

Kwerekeza muri Nyamukandagira byaba ari Byiza cyane kubakunzi b’Iyikupe y’Ingabo z’Igihugu kuko iyi kipe ifite Rutahizamu umwe Victor Mbaom ukomoka mugihugu cya Nigeria.

Nyamukandagira si uyumukinnyi dore ko irimo gushaka nundi Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mali witwa Traorè mu minsi iri mbere Nawe turajye tuve imizi n’Imizingo yiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *